Bimwe mu bihugu byasabye u Bufaransa ko bugaragaza uruhare rwarwo muri Jenoside

Akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu kasuzumye ku nshuro ya 3 uburyo igihugu cy’u Bufaransa cyubahiriza uburenganzira bwa muntu. Ni gahunda izwi nka Universal Periodic Review.

Bimwe mu bihugu biri muri iyi gahunda ari byo Guyane, Kenya, Iran, Israel, Mozambique, Namibia n’u Rwanda byari byatanze imyanzuro y’uko guverinoma y’u Bufaransa yagaragaza ukuri n’ubutabera kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Umuryango Ibuka n’ihuriro ry’imiryango iharanira ko abakoze Jenoside bagezwa imbere y’ubutabera, CPCR, bari basabye aka kanama ka Loni ko kakwita no ku bibazo birebana n’uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

By’umwihariko u Rwanda rwari rwatanze imyanzuro-nama ku Bufaransa irimo gutera intambwe igaragara yo kuburanisha cyangwa bukoherereza abakekwaho ibyaha bya Jenoside bari ku butaka bw’icyo gihugu;

Guhita bukorana n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha kugira ngo ruburanishe padiri Wenceslas Munyeshyaka na Laurent Bucyibaruta cyangwa bagashyikirizwa urwego rwasigariye uru rukiko,

Kwemera ko inyandiko zose zirimo amakuru arebana na guverinoma n’igisirikari cy’u Bufaransa mbere ya Jenoside, mu gihe yabaga na nyuma yaho.

U Rwanda kandi rwari rwasabye ko u Bufaransa bwatera intambwe mu gukora iperereza ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

uwicap@yahoo.fr

 1,593 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *