Dukeneye kubaka ibiraro, aho kubaka inkuta hagati y’ibihugu – Perezida Tshisekedi

Mu kiganiro cyahuriyemo Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, abayobozi b’ibihugu byombi bagarutse ku mubano hagati y’ibihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo, ku mutekano hagati y’ibyo bihugu, bakomoza no ku mikoranire, by’umwihariko ubuhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika muri rusange.

Muri icyo kiganiro cyagarutse ku bibazo by’umutekano byabaye muri aka karere harimo Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ariko bagaruka no ku ntambara za hato na hato zakunze kurangwa muri Congo mu myaka 25 ishize.

Perezida Tshisekedi yiyamamaza yasezeranyije abaturage ko icya mbere azakora ku ikubitiro ari ukurandura imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano wa Congo n’uw’ibihugu by’ibituranyi.

Umunyamakuru witwa Patrick Smith wari uyoboye ikiganiro yabajije Perezida Kagame icyo avuga kuri ayo masezerano ya Tshisekedi yo kurandura iyo mitwe no kugarura amahoro mu karere, mu gihe nyamara icyo kibazo kimaze igihe kirekire cyarananiranye, abazwa niba n’imiryango ihuriyemo ibihugu byo mu karere hari icyo yakora kuri icyo kibazo.

Perezida Kagame yabanje gushimira Perezida Tshisekedi umaze iminsi mu Rwanda, avuga ko hari icyo bisobanuye ku Rwanda, ku bitabiriye inama, ndetse no ku bandi batandukanye.

Yagarutse ku bibazo byaranze akarere u Rwanda ruherereyemo avuga ko kuri ubu ntawe ukwiye kubyikuraho ngo abigereke ku bandi, ahubwo ko ubu igikenewe ari uguhangana na byo no gushakira hamwe uburyo byarangira.

Yavuze ko abanyepolitiki n’abaturage b’ibyo bihugu bakwiye gukorera hamwe mu kurangiza ibyo bibazo no kugera ku mpinduka zifuzwa.

Ati “Ntitwabigeraho twirengagije impamvu nyamukuru z’ibyo bibazo zaba iza kera n’iza vuba zituma muri aka karere hakomeza kurangwa umutekano muke.”

Perezida Kagame yagarutse kandi ku banyapolitiki b’ibihugu byo muri aka karere, asobanura ko bagomba kumva igikenewe no guha ijambo umuturage mu bimukorerwa, ariko n’abayobozi b’ibihugu bagakorana kuko ikibazo cy’igihugu kimwe kigira n’ingaruka ku bindi bihugu.

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yavuze ko ibyo bihugu byifitemo ubushobozi bwatuma bikemurira ibyo bibazo.

Ku byo Tshisekedi yemereye abaturage byo kurandura imitwe yitwaje intwaro, Perezida Kagame yagize ati “Tugomba kumwizera, kandi twiteguye gufatanya.

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, asabwe kugira icyo avuga kuri iyo mikoranire mishya yifuzwa mu karere, na we yemeje ko ibihugu byo mu karere bikwiye kubana neza.

Ati “Ibihugu byacu bizahora bituranye iteka n’iteka. Twebwe dufite inshingano z’igihe gito, ariko ibihugu byacu byo bizakomeza guturana.”

“Rero imirwano n’intonganya za hato na hato ntacyo bimaze, ni uguta igihe twakagombye gukoresha twiyubaka.”

Perezida Tshisekedi yavuze ko we na Perezida Kagame babonye igihe gihagije cyo kuganira, amufatiraho urugero rw’uko ari umuntu uharanira iterambere, kuruta guhora 

mu bushyamirane bwa hato na hato.

Ati “Uwo ni we nshakaho ubufatanye.”

Ku kibazo cy’imitwe yitwaje intwaro yiganje cyane cyane muri Congo, Perezida Tshisekedi yavuze ko muri rusange ntacyo barwanira ahubwo ko ari abantu bashakira amaramuko mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Yavuze ko hariho gahunda yatangiye yo gukura abo bantu muri ibyo bikorwa bitemewe birimo n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bagashyirwa mu buzima busanzwe. Icyakora na none yavuze ko hari imitwe imwe n’imwe iteye impungenge harimo nk’inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda, avuga ko bisaba ko ibihugu byombi bizakorana mu kurangiza icyo kibazo.

Perezida Tshisekedi yavuze ko muri rusange ibihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo bikwiye kureba ibyo bihuriyeho bikabibyaza umusaruro birimo nk’ikiyaga cya Kivu gishobora kubyazwamo Gaz Methane yafasha abaturage b’ibihugu bituriye icyo kiyaga. Yavuze no ku rugomero rw’amashanyarazi rwa Rusizi rwafasha ibihugu by’u Rwanda, u Burundi na Congo, ndetse no guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byo mu karere.

Ati “Abaturage babyo bamaze imyaka amagana n’amagana babana, kandi bazakomeza kubana. Rero hari ibintu byinshi bafatanya bibyara inyungu. Ni yo mpamvu dukwiye guharanira kuzana amahoro n’iterambere.”

Perezida Tshisekedi yavuze ko uko biri kose ibihugu bigomba kubana neza kuko bizaturana akaramata.

Ku bibazo by’u Rwanda na Uganda, Perezida Tshisekedi yabajijwe niba Congo ntacyo yakora ngo ibihugu birusheho kubana neza.

Tshisekedi yavuze ko agirana ibiganiro n’abayobozi ku mpande zombi ariko ko bikiri ibanga. Yavuze ko hari ibibazo hagati y’ibihugu ariko ko bigomba gukemurwa kandi ko hari icyizere ko bitazafata intera yo hejuru.

Ati “Icyo dukeneye ni ukubaka ibiraro, aho kubaka inkuta hagati y’ibihugu byacu.”

 1,632 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *