Musanze: mu murenge umwe abana bagera kuri 360 bataye ishuri mu mwaka 2017

Nyuma y’uko ubuyobozi bw’umurenge wa Musanze mu karere ka Musanze butangarije ko abana 370 bataye ishuri mu mwaka ushize wa 2017 bashingiye ku ibarura bakoze Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwo ntibwemeranya n’ubuyobozi bw’umurenge kuri iyi mibare y’abana bataye ishuri biganjemo abasigajwe inyuma n’amateka.

Ubuyobozi  bw’uyu murenge wa Musanze, buvuga ko Umubare munini w’abo bana bataye ishuri ari abakobwa bangana na 211 ndetse ndetse n’abahungu 159.

zimwe mu mumpamvu zigarukwaho n’umukozi w’umurenge ushinzwe irangamimerere Ndayambaje Siras  akaba ari ubukene ndetse umubare munini akaba ari uwabasigajwe inyuma n’amateka bo mu kagari ka Kabazungu bajya muguceba mumirima y’ibirayi y’abaturage mu rwego rwo gushakisha ibyo kurya, kimwe n’abandi bana bajya mubucuruzi budafashije mukugerageza gushakisha imibereho.

Umuyobozi w’umurenge wa Musanze NYIRAMAHORO Aderayide nawe avuga ko Ikindi gitera abana guta amashuri ari ikibazo cy’amashuri yisumbuye adahagije muri uyu murenge bigatuma nabagerageza kwiga nabo biga nabi.

Aragira ati:Tugira n’indimbogamizi imwe abana barangiza umwaka wa gatandatu kujya mu wa mbere ugasanga barakora ibirometero byinshi kuko nko kuva ku kigo cya Musanze II abana bari muri ibi bice hagati kugira ngo bajye kwiga ahari 12YBE akoresha ibirometero birenga 8 hose ntahantu hari urugendo ruri munsi y’amasaha abiri. Dufitemo abana 240 na… bagiye biga nabi nicyo gituma tugira iyo mibare ingana ityo kuko bagiye biga nabi bwacya tukabagarura ariko bikanga”

Ndabereye Augustin ni umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Musanze, arahakana yivuye inyuma iby’iyi mibare ko atariyo kuko ibi bitashoboka ko abana basaga 300 bata ishuri mu mwaka umwe.

Aragira ati: Aseka, “Ntabwo aribyo iyo mibare ababibabwiye sinzi iyo mibare aho yaba yavuye muri sitatisitike difite ntabwo icyo kibazo cyaba kigeze ahongaho ko tugira abana 300 mu murenge wa Musanze bataye ishuri.”

Nubwo uyu muyobozi  atemeranwa n’imibare umurenge wa Musanze utanga w’abana bataye ishuri yemera ko hari bamwe mubana bagiye bata ishuri ariko bakaba bafite ingamba zo kubashishikariza kugaruka mu ishuri.

Yagize ati:”Muri iki gihe turimo nytamuyobozi numwe ushobotra kwihanganira kumva ko abana Babura uburenganzira bwabo gukomeza amashuri yabo wenda ushobora kubona umwe cyangwa se babiri baba bavuye ku ishuri ariko icyo tugiye gukora ni uko tugiye kongera ubukangurambaga mu babyeyi kuganiriza abanyeshuri mu buryo butandukanye kugira ngo umwana wese ugomba kujya ku ishuri abe agomba kujya ku ishuri

Ikibazo cy’abana bata amashuri ni kimwe mu bibazo leta yahagurukiye kugira ngo abana batavutswa uburenganzira bwabo bwo kwiga ibi byatumye  umubare w’abana bata ishuri mu mwaka w’amashuri wa 2017 ugabanuka ugera ku  ku ijanisha rya 3%,  ni nyuma y’uko hakozwe ubukangurambaga mu babyeyi no ku banyeshuri, ndetse abaritaye bagashakwa bakarisubizwamo, kuri ubu leta ikaba igishakisha ingamba zatuma iki kibazo gikemuka burundu.

source: radio huguka

 1,412 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *