Umuryango Croix-Rouge y’u Rwanda yizihije umunsi mpuzamahanga ku Isi mu Karere ka Rubavu

Kuri icyu cyumweru  tariki ya 17  Gicurasi 2026, Croix-Rouge y’u Rwanda  nk.umufasha wa leta yijihije Umunsi Mpuzamahanga wa Croix-Rouge na Croissant Rouge,

Ubusanzwe uyu munsi wizihizwa tariki 8/5 buri mwaka hibukwa itariki y’amavuko 8/5/1828 ya Henry Dunant watangije Croix Rouge.  “Intego nyamukuru ya Croix Rouge  ni kugoboka abari mu kaga , gufasha abababaye kurusha abandi no gukomera ku bumuntu”.

Mu Rwanda Croix Rouge yatangiye tariki 1/7/1962 ( Hashize imyaka 64 ), insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti : “Kugira Ubumwe mu bumuntu”. Ibikorwa Croix Rouge yagezeho mu Karere ka Rubavu mu bihe bitandukanye ni byinshi Ingero : Kubaka amazu 150 ku basenyewe n’imitingito muri 2021 byatwaye asaga miliyoni 220; Gufasha abaturage bahuye n’ibiza mu bihe bitandukanye ( abasenyewe na Sebeya n’abandi ) bahabwa amafaranga , ibikoresho byo mu mazu …
Croix Rouge mu Karere ka Rubavu kandi yubakiye  abatishoboye amazu , ubwiherero;  Gutanga amatungo
; Gutanga ubutabazi bw’ibanze … No  guhuza imiryango y’abantu baba baraburanye n’ababo.

Muri ibi birori Croix Rouge y’u Rwanda yari ihagarariwe na Mazimpaka Emmanuel ,Umuyobozi ushinzwe Itumanaho n’Ubufatanye muri Croix Rouge y’u Rwanda.

Mazimpaka yavuze yashimye ubufatanye bwiza buri hagati ya Croix Rouge y’u Rwanda  n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu agaruka  ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka : “United in Humanity”.

Ati:”Reka nshimire  abakorerabushake ba Croix Rouge bo  mu Karere ka Rubavu basaga 2000 ku bikorwa byinshi bakora bigatuma CRR igera ku nshingano yayo nyamukuru yo kugoboka ababa bari mu kaga .”

Umushyitsi mukuru yari Hagenimana Epimaque Umuyobozi w’Ishami ry’imibereho myiza mu Karere ka Rubavu, mu ijambo rye yashimiye CRR ku bikorwa ikora mu Karere ka Rubavu harimo gufatanya n’Ubuyobozi bw’Akarere guhangana n’ibibazo bibangamira imibereho y’abaturage ( Human Security Issues ).

Yashimiye abitabiriye iki gikorwa, ashimira by’umwihariko abaterankunga ba Croix Rouge y’u Rwanda bagize uruhare mu kubakira abatishoboye amacumbi , ubwiherero;  Kurwanya imirire mibi; Kurwanya indwara z’byore;  Gukangurira abaturage kwizigama no kugoboka Ababa bahuye n’ibiza …

Uwitonze Captone

 2,367 total views,  2,367 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *