Bamwe muri rwiyemezamirimo basigaye muri Park Industriels barasaba kurenganurwa

Bamwe mu bakorera cyangwa bafite ibibanza mu gice cy’inganda cy’i Gikondo kizwi ku izina rya “Park Industriel” ntibemeranya n’uburyo bagiye kwimurwa bahabwa intica ntikize , mu gihe bagenzi babo bimuwe bakubakirwa   i Masoro muri FreeZone.

 

Hariya muri Park Industriels –Gikondo,  hakorereraga hafi inganda 63. Ubwo  zimwe zimurwaga zikajyanwa  mu gice gishya cyagenewe inganda cya Kigali Special Economic Zone giherereye i Nyandungu, nabwo ba nyiri nganda ntibavuga rumwe na PSF ku iyimurwa ryazo.

Mu mwaka wa 2009 nibwo urugaga rw’abikorera bubifashijwemo na sosiyete Gimco LTD Co. bwatangiye ubushakashatsi ku gaciro k’imitungo n’ibibanza biri muri iki gice.Zimwe mu nganda zabariwe zahise zimukira muri Kigali Special Economic Zone, hanyuma hasigara izindi.Zimwe mu zahasigaye benezo bararira ayo kwarika , cyane ko batangaza ko barimo kubarirwa ku giciro cy’ubutaka  nk’ ubwa Nyamagabe na Rutsiro bugura make cyane.Nonese  ngo mwigeze mwumva aho mu mujyi wa Kigali,  metero kare y’ubutaka ihabwa  ibihumbi cumi na bitanu (15.000 frws) mu gihe za Bugesera igiciro kirenze icyo. Ngo iki giciro ntikijyanye  ni igiciro cy’ubutaka bwo mu mujyi. !

Umwe muri ba rwiyemezamirimo ati » Ni gute  hano muri Park Industriels –Gikondo, tubarirwa ku ibihumbi cumi na bitanu (15.000 frws), mu gihe hano za Kimihurura, Muhima , Gatenga na Gikondo , ubutaka buhabwa agaciro, hagati ya’ibihumbi mirongo itandatu ( 60.000 frws) n’ibihumbi ijana  (100.000 frws) kuri metero kare imwe y’ubutaka.Ibi ni agasuzuguro  ndetse ni uguhombya abantu.Nibura batubarire kuri mirongo itandatu ( 60.000 frws) nk’abandi.| »

Ngo kwimurwa ntibabyanze ariko bahabwe amafaranga angana n’ibikorwa byabo, ndetse nibimurwa bahabwe 20%, atari ya yandi 5 % ahabwa umuntu wimutse mu nzuye ye, yikoreye matora n’umusambi agiye mu yindi nzu bugufi aho..Ikindi kibazo ngo kibahangayikishije nuko ayo mafaranga bavuga bazahabwa , batazayabonera rimwe, ahubwo mu bice. Ngo ubwa mbere bazahabwa 16 % by’umutungo babariwe, ubundi 34 %, nyuma y’umwaka bongere bahabwe  10%, mu bindi byiciro bibiri bisigaye bahabwe 20% .Mu gihe ngo bazaba bamaze guhabwa 50% ngo bazimura ibikorwa byabo.

Rutamu Shabakaka

 1,177 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *