Inkomoko y’insigamigani ’Bamukenyeje Rushorera’

Bamukenyeje Rushorera ni umugani baca iyo babonye umuntu bambuye twose cyangwa bamucuje agasigara iheruheru. Waturutse i Burundi, ku ngoma ya Mutaga wa Mwezi, ahayinga mu mwaka wa 1700.

Mutaga yari afite abagore bitwaga Inyenyeri zo mu Rutabo rwa Nkanda, n’Imiyumbu y’i Muganza w’i Ngara. Bukeye Mutaga araza inkera n’abatware be (Abaganwa), bahiga abagore beza. Mutaga ati ”Mu Burundi n’ibindi bihugu duturanye mbarusha abagore beza“. Ubwo icyo abahungu babivugiraga ni uko bari bazi ko Mutaga afuha, bagashaka kumukaza ngo babazane ahagaragara babarore kuko batageraga ahagaragara.

Mutaga yumvise amagambo y’abahungu aramushegesha, abwira abatware be ati “Nimutange iminsi tuzerekaniraho abagore tumenye abarusha abandi ubwiza“. Abatware bati “Uku kwezi nigushira abagore bazahurire i Bwami ku Rutabo rwa Nkanda tuberekane“.

Imihigo imaze kurangira, abatware barasezera bajya kuzana abagore babo kurushanwa n’aba Mutaga. Ukwezi kwegereje, Mutaga atumiza Imiyumbu y’i Muganza baraza bateranira ku Rutabo rwa Nkanda, bategereje ko ukwezi gushira bagahura n’abagore b’abaganwa.

Ubwo Mutaga aza mu bagore be, asanga bamwiteguye barimbye. Arabitegereza arabashima aranezerwa. Hakabaho umugore we umwe witwaga Niraba, akaba mwiza cyane, mu gisingizo cye bamwitaga “Rusaro rwa Nzikwesa ruresaresa umusore mu museke bwajya gutandukana akamusogota isonga y’ururimi muka Mwezi“.

Hakabaho n’undi witwaga Nahimpera, na we ngo yari mwiza bitangaje, mu gisingizo cye bamwitaga “Bishunzi bya Nyabinyeri binyara mu biganza by’Abarenzi imponogo zikarangira mu kirambi muka Mwezi.“ Hakabaho n’undi witwaga Umunani, nawe yari mwiza by’agahebuzo, mu gisingizo cye bakamwita “Gikori igikurungishwabiganza umukobwa ubarusha ikirisi n’ikirindimuko, bibero by’urutembabarenzi muka Mwezi“.

Nuko Mutaga arabitegereza uko ari batatu aranezerwa ahamagara Umurundi witwaga Rushorera umujyanama we aramubwira ati ”Ubu tugiye mu birori by’aba bakobwa, kandi hazaba hari abantu benshi, abakobwa bazaba bateranye n’abahungu, nta sobanuriro; maze kuva ubu ngushinze Niraba na Nahimpera n’Umunani, ubarebe wireba, ntihazagire umuhungu ubegera, kandi nimenya ko hari uwo begeranye (basambanye ) nzakwica“.

Mutaga amaze gushinga Rushorera abo bakobwa arongera ahamagara umutware w’Abareruzi (Abahetsi ) be, abamushinga mu bisingizo byabo, ati “Ngushinze Rusaro rwa Nzikwesa ruresaresa umusore mu museke bwajya gutandukana akamusogota isonga y’ururimi muka Mwezi. Ngushinze Bishunzi bya Nyabinyeri binyara mu biganza by’Abarenzi imponogo zikarangira mu kirambi muka Mwezi. Ngushinze Gikori igikurungishwabiganza umukobwa ubarusha ikirisi n’ikirindimuko, bibero by’urutembabarenzi muka Mwezi. Nubona umuntu ubegereye, uzabwirwa abareruzi baze bamubohanye n’uwo bari kumwe“. Ibyo ariko bigirwa rwihishwa, Rushorera atabizi ntiyamenya ko bashinzwe n’umutware w’abareruzi.

Kuva ubwo Rushorera agumya kurinda ba bakobwa batarajya kurushanwa. Bigeze aho yegera Nahimpera, aramubwira ati ”Ninjye ubarinda, cyo dusambane ntawe urabimenya“. Nahimpera aremera bajya ku buriri, imyambaro bayishyira ku nyegamo. Abahetsi bakaba babibonye, kuko bakomezaga kubaneka, barabafata, Rushorera bamuhambiranya na Nahimpera barabikorera, babatungukana ikambere umuriro uhinda.

Abahungu babibonye bariyamirira, inkwenene bayivaho. Bati ”Bishunzi bya Nyabinyeri bamukenyeje Rushorera!” Nuko Mutaga abatanga bombi, ibirori bipfuba bityo, abagore barasezererwa barataha.

Inkomoko:Ibirari by’insigamigani

 2,196 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *