Knowless agiye gukorera ibitaramo bikomeye mu bihugu bya Zambia na Mozambique

Umuhanzi Knowless Butera ageze kure imyiteguro y’ibitaramo bibiri bikomeye yatumiwemo mu mujyi mukuru wa   Lusaka mu gihugu cya Zambia  no mu mujyi mukuru wa Maputo muri Mozambique,ibi bitaramo bikaba bitegerejwe mu mpera z’uku kwezi kwa Kamena mu mirwa mikuru y’ibyo bihugu byombi.

Ibi bitaramo bya Knowless Butera bizabimburirwa n’icyo azakorera ahitwa Big Brother mu Mujyi wa Maputo muri Mozambique ku wa 24 Kamena 2018 akurikizeho ikindi azakorera ahitwa Levy Junction Mall i Lusaka muri Zambia ku wa 30 Kamena 2018 ari nacyo kizasoza urwo rugendo rwe.

Producer Ishimwe Clement uyoboye Kina Music ireberera inyungu z’uyu muhanzi, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru  ko imyiteguro y’ibitaramo azakorera i Lusaka na Maputo irimbanyije yizeza abatuye muri iyo mijyi kuzizihirwa bakanaboneraho n’umwanya wo kumenya byimbitse ibikorwa bya Knowless.

Yagize ati “Ubutumwa umuntu yababwira [abatuye muri ibyo bihugu] ni ukwitegura ibitaramo byiza kuko bizaba ari no ku nshuro ya mbere ahageze. Yabateguriye ibiryoshye kandi mu buryo bwagutse. Bazanezerwa.”

Yongeyeho ko bari gushyira ingufu cyane mu kwamamaza ibi bitaramo by’umwihariko mu mijyi bizaberamo bakoresheje ibitangazamakuru byaho. Yavuze ko gahunda ihamya ihari ari urugendo Knowless afite i Lusaka na Maputo indi yaza ikaba yagirwamo uruhare n’abamutumiye.

Ati “Ni ibitaramo yatumiwemo ntabwo ari twebwe ubwacu, abamutumiye bashobora no kugira izindi gahunda mu bindi bihugu ariko kugeza ubu ni Zambia na Mozambique gusa azagera. Hariyo ikipe iri kubitegura no kubimenyekanisha binyuze cyane cyane mu itangazamakuru ryaho.”

Knowless Butera amaze kugira izina benshi bumva bakamenya muri Mozambique na Zambia biturutse ku mushinga w’indirimbo yitwa “Te Amo” yamuhuje na Roberto, umwe mu bakunzwe cyane muri ibyo bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo, bazanafatanya gususurutsa abantu.

Producer Clement yavuze ko nyuma y’ibyo bitaramo Knowless, umuhanzikazi rukumbi ufite igihembo cya PGGSS mu Rwanda, azahita agaruka mu gihugu gukomeza imishinga y’umuziki isanzwe no kwitabira urundi rugendo rw’ibitaramo bizenguruka igihugu azakorana na UNICEF.

gasabo

 7,527 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *