U Rwanda rwijihije umunsi Nyafurika wo kuzirikana umutekano wo mu muhanda

Kuri uyu wa 18 Ugushyingo, u Rwanda rwifatanyije n’Afurika mu kuzirikana umutekano wo mu muhanda aho abanyarwanda bibukijwe  uruhare ntagereranwa bafite mu kwicungira umutekano wo mu muhanda bubahiriza amategeko n’amabwiriza awugenga.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) rishyira ku mwanya wa munani (8) impanuka zo mu muhanda mu bitera impfu nyinshi kuko ku mwaka zitwara ubuzima bw’abantu barenga miliyoni 1.2, 60% byabo ni abo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Kuri uyu munsi kandi hatangijwe icyumweru cyahariwe gukumira impanuka zo mu muhanda gifite insanganyamatsiko igira ati “Duharanire umutekano usesuye wo mu muhanda.” Aho buri wese asabwa kuwugiramo uruhare hagamijwe kurengera umuzima bw’abakoresha umuhanda.

Ku ruhande rw’u Rwanda mu mezi icyenda ya mbere y’uyu mwaka wa 2018 impanuka zo mu muhanda zagabanutseho 20% ugereranyije n’igihe nk’iki cy’umwaka ushize.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yavuze ko ingamba zashyizweho zigamije gukumira impanuka ziri gutanga umusaruro ariko ko hakwiye ubufatanye bwa buri wese bugamije gukemura ikibazo cy’impanuka.

Yagize ati “Utugabanyamuvuduko twashyizwe mu ma modoka no gukangurira abantu kwirinda amakosa yo mu muhanda byatanze umusaruro. Iki kibazo cy’impanuka ntabwo kireba polisi gusa, ntabwo kireba abashoferi gusa, kirareba twese abanyarwanda.”

Yongeyeho ati “Ntidukwiye gutegereza ko impanuka zitubaho kugira ngo tuzirwanye. Dukwiye gushyiramo imbaraga zose zishoboka kugira ngo tuzirinde, tutarindiriye ko zitwicira abantu cyangwa ngo zibamugaze.”

Umuyamabanga wa Leta muri minisiteri y’Ibikorwaremezo Uwihanganye Jean de Dieu yavuze ko abantu bakwiye kugira uruhare mu gukumira impanuka zo mu muhanda bubahiriza amabwiriza n’amategeko agenga abawukoresha batiriwe bategereza ko hasokota itegeko riteganya kwambura uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga burundu uzajya akora amakoza ateza impanuka mu muhanda.

Yashimangiye ko iri tegeko riri hafi gusohoka ku buryo ngo uzajya akora impanuka azajya avanwaho amanota yabikora kabiri cyangwa agatatu bitewe n’amanota yakuweho akamburwa uburenganzira bwo kongera kuyobora ibinyabiziga.

Yagize ati “Ntidukwiye kwemera ko umuhanda twubaka ukomeza gutwara ubuzima bw’abantu, hariho ingamba tugiye gushyiraho, turiho turategura itegeko rishya rijyanye n’umutekano wo mu muhanda. Iryo tegeko rirongera ibihano. Ikindi gikomeye ni ugukuraho amanota abateza impanuka ku buryo igihe kizagera perimi bakayimukuraho burundu.”

Kuba moto zaragize uruhare rwa 56% mu mpanuka zose zabaye mu mezi icyenda ya mbere y’uyu mwaka, Minisitiri Uwihangaye avuga ko leta igiye gushyiraho uburyo bwo gukurikirana moto hagamijwe kurinda abazitwara kuzikoresha mu buryo bubi.

Ati “Nibura umuntu umwe apfa buri munsi azize moto, ni ikintu gikomeye cyane kandi ntitwakwemera bikomeza. Turimo turashyiraho uburyo kandi buzaba bwagiye mu bikorwa bitarenze mu kwa gatandatu umwaka utaha aho buri moto yose izaba ifite GPS ku buryo polisi izajya ikurikirana uko ikoreshwa kugira ngo hakumirwe ibikorwa bibi bitaragera kure.”

Muri iki cyumweru cyahariwe gukumira impanuka zo mu muhanda polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bazakomeza gushishikariza abantu kugira uruhare runini mu kugukumira impanuka ndetse hakazabaho n’igikorwa cyo gusura abamugajwe n’impanuka bari mu bitaro hagamijwe kwerekana ububi bwazo.

Gasabo.net

 1,282 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *