Abize ubumenyingiro barasabwa guhanga imirimo no gutanga akazi

Abize amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro barasabwa guhanga umurimo kuruta gutekereza gukorera abandi.

Kwisiga Amoni, intumwa ya Minisiteri y’Uburezi yabisabye abanyeshuli barangije icyiciro cya mbere cya kaminuza mu bijyanye n’amasomo y’ubumenyi mu by’ubwubatsi(Civil Engineering) mu ishuri ry’imyuga rya Saint Joseph riherereye mu mujyi wa Kigali.

Uwo muyobozi yababwiye ko nibashyira mu bikorwa ibyo bize bizabafasha kwigirira akamaro ndetse bakakagirira n’igihugu muri rusange.

Mu gihe basozaga amasomo yabo, bahabwa impamyabushobozi z’icyiciro cya mbere cya kaminuza mu bijyanye n’amasomo y’ubumenyi mu by’ubwubatsi, Kwisiga Amoni yababwiye ko barangije mu gihe cyiza, aho igihugu cy’u Rwanda gifite ibikorwa remezo byinshi birimo kwiyongera umunsi ku munsi, bityo ko ari amahirwe kuri bo.

Yagize ati “Yego muhawe ubumenyi, turabizeye, ariko nimube ibisubizo byo guhanga umurimo mushyira mu bikorwa ibyo mwize, aho gutegereza kwaka akazi”.

Kwizera avuga ko yizeye adashidikanya ko amasomo abo banyeshuri bahawe yari akenewe, kuko ibijyanye n’ubumenyingiro biri mu bikenewe ku isoko ry’umurimo hanze aha.

Frère Pie Sebakiga, umuyobozi w’ishuri ry’imyuga rya Saint Joseph yemeza ko abanyeshuri bahawe impamyabushobozi bafite ubumenyi buhagije , kandi ko nta kabuza bazagaragaza ubuhanga mu byo bazakora.

Yagize ati “Hano twigisha abana tukabaha amasomo ajyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo mu bijyanye n’ubwubatsi. Akarusho muri ibyo ni uko ibijyanye no gushyira mu bikorwa ibyo bize (pratique)biba biri ku ikigero cya 70 ku ijana, naho kwiga mu magambo ni 30 ku ijana by’amasomo”.

Abanyeshuli barangije na bo bavuga ko biteguye guhangana n’abandi bababanjirije bari hanze mu kazi, kuko ngo bigishijwe neza. Mukashyaka Leoncie, umwe muri bo yavuze ko biteguye neza kujya ku isoko ry’umurimo.

Ati “Mu masomo twize hano harimo ajyanye no kumenya uko ubutaka bumeze, gukora imihanda, kubaka amazu ndetse no kumenya ibijyanye n’amazi. Icyo nshingirao mvuga ko twiteguye neza ni uko ahanini amasomo yacu twakoze pratique nyinshi kurusha ibiri mu magambo”.

Nshimiyimana Emmanuel we yavuze ko azagira uruhare mu kugabanya abashomeri.

Ati “Nyuma y’ibi byose nize ndabona ngiye guhanga umurimo aho nzashinga inzu ifasha abantu gukora inyigo mu by’ubwubatsi, kandi nzaha n’akazi abazaba babishoboye batagafite”.

Abanyeshuri bahawe impamyabushobozi mu ishami ry’imyubakire muri Saint Joseph Integrated Technical College ni 93, ikaba ari inshuro ya kane iryo shuri rishyize hanze abaryizemo imyuga. Muri abo 93, abakobwa ni 11 naho abahungu ni 82.

source:kigalitoday

 2,159 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *