Kamonyi: Umushoferi yafashwe agerageza guha ruswa umupolisi

Maniraguha Jacques w’imyaka 39 y’amavuko wari utwaye imodoka Daihatsu RAD 264G yafashwe akekwaho gutanga ruswa y’amafaranga ibihumbi icumi (10 000frw) k’umupolisi wari umufashe atubahirije amwe mu mategeko agenga imikoreshereze y’umuhanda.

Kuri uyu wa 25 Gashyantare mu masaha ya mugitondo nibwo Maniraguha  yafatiwe mu murenge wa Gacurabwenge afite ikosa ryo gupakira (amakara) nabi kuburyo bishobora kubangamira umutekano w’ibindi binyabiiziga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi yavuze ko nyuma yo kugaragarizwa ko yapakiye nabi Maniraguha atubahirije amabwiriza y’umupolisi ahubwo agashaka gutanga ruswa.

Yagize ati “ Uyu mushoferi yafashwe yapakiye nabi kuburyo byashoboraga guteza impanuka, yasabwe gushyira ikinyabiziga cye kuruhande agapakira mu buryo bunoze nyuma agakomeza urugendo.’’

Akomeza avuga ko uyu yaje gufatwa nyuma yo kwanga  kubahiriza amabwiriza y’umupolisi yahisemo kumwegera umusaba ko baganira akamufasha  agakomeza urugendo adapakuruye ngo apakire imitwaro ye mu buryo butateza impanuka ibindi binyabiziga.

CIP Karekezi akomeza asaba abashoferi  kubahiriza amategeko y’umuhanda aho kwishora mu bikorwa byo gutanga ruswa kuko bigira ingaruka ku wabikoze.

Yagize ati “Uretse kuba ruswa ari icyaha gihanwa n’amategeko muge muzirikana ko yonona imiyoborere myiza, ikimakaza akarengane n’itonesha ndetse ikanamunga ubukungu bw’igihugu”

CIP Karekezi yaburiye abumva ko bazahora batanga ruswa kugira ngo bakorerwe ibinyuranyije n’amategeko  ko akabo kashobotse kuko buri wese uzabigerageza azafatwa kandi agahabwa ibihano biremereye.

Itegeko rihana ruswa mungingo yaryo ya 4 riteganya ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

gasabo.net

 1,028 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *