Abanyururu bo muri gereza ya Mpimba barigaragambije

 

Abahoze ari abasirikare bane n’abahoze ari abapolisi babiri bose bahoze mu gisirikare cya kera cy’u Burundi (Ex-FAB) bahamijwe uruhare mu kwica uwahoze akuriye urwego rw’ubutasi, Lt. Gen. Adolphe Nshimirimana, bari kumwe n’abasivili 13 nabo bahamijwe ibyaha bazira kurwanya manda ya gatatu ya perezida Nkurunziza, kuri uyu wa Gatanu ushize, itariki 12 Ukwakira bafungiwe ahantu h’umwihariko muri Gereza ya Gitega nyuma y’aho aba bahanganiye n’abashinzwe umutekano.

 

 

 

 

 

Amakuru aturuka aho bafungiye akaba avuga ko aba bashinjwe n’izindi mfungwa kuba ari bo bateje imyigaragambyo yaje kuvamo guhangana na polisi, aho bivugwa ko byari biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere izi mfungwa zigera kuri 19 zoherezwa mu yandi magereza mu gihugu.

Umwe mu batangabuhamya wabonye icyateje iyi myigaragambyo yabaye kuwa 11 Ukwakira, avuga ko yatewe no kuba hari amavuta yo gutekesha yanyerejwe n’abayobozi ba gereza bafatanyije na zimwe mu mfungwa zizwi nka ba gapita.

Imfungwa zikaba zaranamagana uburyo ayo mavuta y’ubuto atangwa. Mbere ngo hari itsinda ry’imfungwa zari zizi uko ayo mavuta asaranganywa, uburyo ubuyobozi bwa gereza bwanze kubera ko ngo imfungwa usanga zigurisha ibikombe by’amavuta hanze ya gereza.

Kuri uyu wa kane ushize rero nk’uko tubikesha SosmediasBurundi, gapita mukuru ngo niwe watanze ayo mavuta ku mfungwa abaha ayo guhita bakoresha ariko imfungwa ntizabyemera zihita zitangira kigaragambya zitwika ibintu bya ba gapita.

Bivugwa ko ahagana saa munani abapolisi bashinzwe kurwanya imyigaragambyo batabaye, mu kugerageza guhosha imyigaragambyo bagakoresha ibyuka biryana mu maso ndetse n’amasasu ya nyayo araraswa, imfungwa nazo zitabaza amabuye.

 1,330 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *