Bamwe mu bakiristu ba ADEPR –Nyamata baranenga Rev Rwigema wariye umusaza Nziyumvira.

Ikibazo cya  Nziyumvira  Canisius , gikomeje kuba agatereranzamba, benshi mu baturanyi ndetse n’abakristu ba   Nziyimvira Canisius, nta numwe utazi ko   atishoboye .Akaba ari muri urwo rwego abakiristu b’itorero ADEPR, bakusanyije inkunga  mu rwego rwo kumusanira inzu ye .

Amafaranga amaze gukusanwa ,bivugwa ko  Rev Rwigema Donatien uyobora, Akarere ka ADEPR-Bugesera yayishyiriye mu mufuko we, ntiyubakira uwo musaza nkuko byari biteganyijwe.Ngo bikomeje gusakusa nibwo ejobundi mu gihe cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi yiyererukije amena kamyoneti 2 z’ibitaka akuye ku kibaya cya Nyabarongo.

Bivugwa ko ubwo umufundi yazaga gutera igishahuro , cya gitaka yakivanze na sima byanga gufata , akora igice cy’umubyizi, ibindi abinyanyagiza aho  aritahira.Aho gukemura ikibazo ahubwo bakomeje kucyongera.

Ariko kuki Rev. Rwigema Donatien atubakira Nziyumvira kandi amafaranga yarakuzanyijwe n’abakristu?

Iki ni kimwe mu bibazo bamwe mu bakristu bo mu Karere ka Nyamata bibaza.Ngo habura iki ngo igikorwa biyemeje gishyirwe mu bikorwa.Ngo ntibyumvikana ukuntu umuntu  nka Rev Rwigema Donatien uyobora akarere bivugwa ko yaba nibura ahembwa akayabo hafi miriyoni ( 1.000.000 frws) buri kwezi yarya udufaranga nka turiya twakusanyijwe n’abakristu ngo bafashe mugenzi wabo udafite aho aba heza.

Ese ni ubusambo  yisanganiwe cyangwa hari ikibyihishe inyuma.Ariko ngo burya niyo impyisi yakizwa ntibyayibuza  kuba Bihehe, ikomeza kugira amerwe yo kurarakira igisembe cy’intama .Ngo uyu mugabo  na mugenzi we, Sebadende  bagiye bavugwaho uburiganya, aho guhanwa bakimurirwa ahandi.

Ngo ushahaka kumenya ibya Rev Rwigema Donatien  azegere Rev. Baganineza Emile,bavugwa hamwe  mu inyerezwa ry’amafaranga yagenewe umushinga uterwa inkunga na Compassion International i Kayenzi, kugeza umushinga uhagaritswe.

Bivugwa ko Rev. Baganineza, amaze guhagarikwa mu kuyobora paruwasi, asigaye agenda yivugisha mu nzira nk’umusazi avuga ngo genda Rwigema Donatien, urampemukiye.

Tugarutse  gato ku nzu ya Nziyumvira , uyu musaza atangaza ko  aho gukemura ibibazo babimwongereye.

Ati:”Musanzwe mu zi ko mba njyenyine mu nzu,  nta mwana ngira bose barabishe muri jenoside yakorewe abatutsi, kubera integer nke z’ubusaza sinabasha gukubura ibi bitaka bamenye ku nzu yanjye.Ikindi  umureko wari kunzu nategagaho amazi bawukuyeho barawuta , sinshobora kujya ku iriba kuvoma amazi, ubu nzabigira gute koko?’’

Bamwe mu bakiristu ba  ADEPR Bugesera batangaza ko n’ubwo igikorwa cyo kubakira  inzu Nziyumvira  cyananiranye , bagiye kongera kwishyira hamwe bakamwubakira urugo , nibura mu gihe cy’impeshyi akazabona aho yugama akazuba.

Nziyumvira akaba asaba ADEPR, mu rwego rw’igihugu kumusura akababwira akarengane yakorewe n’umukozi wabo Rev Rwigema Donatien.Akaba ashimira abakristu bakomeje kumuba hafi no gukurikirana ikibazo cye, agasoza asaba ko umuntu wese umeze Rev Rwigema Donatien , yakurwa mu myanya y’ubuyobozi kuko aho gukemura ibibazo abyongera.

Rutamu Shabakaka.

 1,816 total views,  3 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *