Abahoze bayobora ikipe ya Rayon sports bagambaniye Perezida wayo Munyakazi Sadate kugirengo batazabazwa gihombo bayiteje.
Bamwe mu bakunzi ba Gikundiro bakomeje kwibaza amaherezo ya Rayon sports ,ikomeje kubamo ikibazo cyaburiwe umuti kugirango batazabazwa inyerezwa ry’umutungo.
Muvunyi na Gacinya ( P/net)
Amakuru azunguruka hose mu bafana n’abandi bakunda siporo muri rusange arahamyako abahoze bayobora ikipe ya Rayon sports batangiye kugirira ubwoba ubuyobozi bwayo kuko bwatangiye kugaragaza ingamba nshya zo gucunga umutungo mu buryo busesuye.
Hejuru Prosper hasi Fred ( P/net)
Bitangira byavugwaga ko Sadate akora nabi , nyuma biza kugaragara ko ashyira ibintu ku murongo aribwo ishyamba ryamurwanyaga ryacikaga intege, none mu bihe bibi duhanganya n’icyorezo cya COVID-19, baramwirengeje da.
Bivugwa ko inama yo kugambanira Munyakazi Sadate yaba nibura yateguriwe kwa Muhirwa Fred hagamijwe gukuraho Komite. Ariko ngo ntibyaje gukunda kuko bitwaje Ferwafa nayo yica itegeko ihagarika Perezida w’ikipe ya Rayon sports Munyakazi Sadate.
Abigize akanama kazahura ikipe bose barayiyoboye bivugwa ko bayivumo nabi. Urugero bamwe mu bafana bakavuga ko Muvunyi Paul ushaka kuyobora ikipe ku nshuro ya kane iteka yayivagamo nabi yamaganwe.
Igikombe cya shampiyona 2019 cyatwawe na Rayon sports kubera ko Munyakazi Sadate yari mu bateguraga imikino.
Abafana bakomeza bavuga ko Ntampaka Theogene yasize ikipe mu bibazo bikaze bitazanashira, ajya kwihisha muri Hotel Faucon naho Gacinya Chance Denys ntawutazi ibye uba yaratunzwe agatoki mu irigiswa ry’umutungo kugeza agurishije abakinnyi muri Congo Kinshasa.
Muhirwa Prosper yamaganwe igihe kinini kubera kuvangira ikipe naho Dr Rwagacondo nawe si shyashya kuko abafana bavuga ko afite dogitora mu gucura amatiku yo kugonganisha abakunzi ba Rayon Sports kugeza aho avuga ko atazagaruka mu ikipe ya Rayon sports, none COVID-19 imugumishije muri Gikundiro.
Dr.Rwagacondo ati:Gusubira mu Rayon sports bimpaye amahirwe yo kongera gusogongera ku mazi ya Sebeya (P/net)
Ntampaka ati:Nkize imbeho y’i Huye , gusubira muri Rayon sports biratuma nzususuruka ndetse ni biba byiza nurire rutemikirere ( P/net)
Bamwe mu bafana bavuga ko batazibagirwa ukuntu Muvunyi Paul yataye ikipe mu muhanda kurenzaho ko yagurishje igatsinwa muri NIGERIA.
Abakunzi ba Rayon sports bakomeje kwamagana ibikorwa bigayitse byakozwe niri tsinda rigamije gusibanganya ibimenyetso.
Ngo igiteye agahinda ni uko nta mfana n’umwe ushobora kwihanganira ibikorwa bigayitse byabo bantu bagamije gusenya.
Ahandi hari ikibazo ni uko Komite iyoboye Rayon sports yashakaga ko umutungo wanyerejwe wagaruzwa ,bakitwikira Ferwafa ikica itegeko.Muhirwa Fred we hari amwe mu masheke aregwa bivugwa ko yagiye abikuza amafaranga kandi avuga ko fan zose yakiriwe muri Hotel ye,ibi bikaba aribyo byabyaye kugambanira Komite iyoboye.
Abakunzi b’ikipe ya Rayon sports barasaba ko itsinda ryananiwe kuyobora ikipe ritagaruka kuko ntacyo ryakoze cyiza. Ikindi cyerekana ko aba bashaka kuyobora Rayon sports ari abagambanyi b’ibirori bya siporo ni aho bivugwa ko babujije umufatanyabikrwa w’ikipe ariwe SKOL guha amafaranga Komite.Ibi byose byerekana ko Munyakazi Sadate yaje aje kubaka abandi bakamunaniza. Abareyo bakaba bamaganye itsinda rya Muvunyi Paul kuko ritaje kubaka.Ahubwo rije kwifotoreza kuri Rayon sports.
3,878 total views, 1 views today