Gatsibo: Yafashwe yiyita umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka akambura abaturage

Habumugisha Sifa yafatiwe mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Kabarore mu kagari ka Kabarore yiyita umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka aho yakaga abaturage amafaranga abizeza  kubaha ibibanza n’ibyangombwa by’ubutaka.

Kuri uyu wa 15 Mata, Nibwo Polisi ikorera mu karere ka gatsibo ifatanyije n’ubuyobozi bw’inzego zibanze yafashe Habumugisha Sifa nyuma yogutekera umutwe uwitwa Nyiranzakira Albertine w’imyaka 43 akamwambura amafaranga ibihumbi 300 amwizeza kumuha ubutaka n’icyangombwa cyabwo.

Chief Inspector of Police (CIP) Hamudun Twizeyimana yavuze ko nyuma yo gutekera umutwe Nyiranzakira Albertine uyu mugore yafashwe aje gufata andi mafaranga bavuganye yari asigaye.

Yagize ati “Sifa nyuma yo kubeshya Nyiranzakira ko afite ubushobozi bwo kumuha ikibanza n’ibyangombwa by’ubutaka yishyuwe ibihumbi 300 hasigara 50, yafashwe aje gufata ayo yari asigaye”.

Yakomeje avuga ko uyu mugore yanafatanwe icyangombwa cy’ubutaka cy’igihimbano yagombaga gushyikiriza Nyiranzakira mugihe yari kuba amaze kumuha amafaranga yose bumvikanye.

CIP Twizeyimana yasabye abaturage kwirinda ababashuka biyitirira abakozi b’inzego zitandukanye abagira inama yo kujya bihutira kugisha inama ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

Yagize ati “Igihe cyose ubonye umuntu wiyitirira urwego runaka akakwaka amafaranga akwizeza kuguha akazi cyangwa izindi serivisi bikwiye kugutera amakenga ukumva ko ashobora kuba ari umutekamutwe,  ukihutira gutanga amakuru kunzego z’umutekano abakora ibi byaha bagafatwa”.

CIP Twizeyimana yaburiye abishora mu byaha by’ubutekamutwe no kwiyitirira inzego z’imirimo itandukanye kubireka kuko amategeko abateganyiriza ibihano biremereye.

Ingingo ya 281 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya ko umuntu wese wiyitirira urwego rw’umwuga wemewe n’ubutegetsi, impamyabushobozi, impamyabumenyi zitangwa n’urwego rubifitiye ububasha cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa byashyizweho n’urwego rubitiye ububasha, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. 

 1,482 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *