Bishop Innocent NZEYIMANA wo mu itorero Nayoti , ari gukoresha Twagirimana Charles mu buriganya bwo gusenya EDNTR
Uwiyita Bishop Twagirimana Charles , akomeje kuba ikibazo mu itorero EDNTR mu Rwanda.Uyu mugabo kubera amakosa ye, yirukanwe muri iri torero ariko akomeje kubeshya ko ariwe muyobozi , ubundi agateka imitwe mu bigo by’amashuri y’iryo torero ko ahagarariye umushinga wa compassion, akagenda yaka amafaranga ababyeyi ngo biyandikishe batange n’amafaranga ngo barihirwe n’uwo mushinga kandi ari imitwe aba yatetse y’uburiganya n’ubwambuzi.
.
Nubwo Twagirimana yiyita umushumba akiba n’ubu bishop, bivugwa ko amashuri ye ari mbarwa , ko atazi igifaransa n’icyongereza yewe ngo no kwandika izina rye biramugora cyane.Ngo ikintu azi ni ugusinya pe no kurimanagnay.
Twagirimana yakunze kuvugwaho amakosa atandukanye akorera abantu ariko ntabibazwe .Kubera kudahanwa byatumye itorero rya EDNTR arivuyanga karahava kugeza ahagaritswe. Bizwi ko, Bishop Nyilinkindi Thomas Ephraim ariwe muvugizi w’itorero EDNTR mu mategeko nkuko byemejwe n’Urwego rwa Leta rushinzwe amadini RGB.
Amwe mu makuru akomeje kuzunguruka yemeza ko Twagirimana agenda avuga ko uyobora itorero ku rwego rw’igihugu azamwirukanisha ngo ni igipinga kitemera system, kandi bizwi neza ko yasenyewe, akicirwa abe muri jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.
Abafite ubutabera mu nshingano zabo barenganure itorero EDNTR kuko rirugarijwe cyane kubera Twagirimana ukomeje kuridurumbanya.Ubu akaba yarabaye igikoresho cya Bishop Innocent NZEYIMANA wo mu itorero Nayoti . mu buryo bwo guhuguza Bishop Nyilinkindi Thomas Ephraim , umushunga w’ivugabutumwa FMI.
Uwitonze Captone
1,734 total views, 1 views today