Karongi : Polisi yagaruje moto yari yibwe

Kuri uyu 28 Mata Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Karongi umurenge wa Bwishyura yafashe abagabo babiri bakekwaho kwiba moto .

Iyi moto yari iya  Manirarora  Jean d’Amour,  ifite ibirango TVS RD 224 B  yibwe ku mugoroba wo kuwa 6 Mata.

Chief Inspector of police (CIP) Innocent Gasasira  Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba yavuze ko ku makuru bari bamaze guhabwa n’abaturage bafashe abagabo babiri Nzabamwita Emmanuel na Ndayishimiye Eric bari guhamburira moto muyindi.

Yagize ati “ Manirarora Jean d’Amour yari ku kabari ari kumwe na Nzabamwita  Emmanuel   barigusangira Nzabamwita aza guca inyuma Manirarora amutwara moto ye,  asohotse arayibura ahita yitabaza inzego z’umutekano ziza kuyimufatana barimo kuyikuramo ibyuma babishyira mu yindi moto, ibyo bita kubagira moto mu yindi.”

CIP Gasasira yakomeje asaba  abantu kujya babanza kureba aho bagiye guparika ibinyabiziga byabo niba hagaragara  kandi hari umutekano uhagije kuburyo ikinyabiziga  kitakwibwa cyangwa cyibe cyakwangizwa .

Yakomeje akangurira abantu ko  bakwiye kujya babanza gushishoza  bakamenya umuntu bari kumwe imico ye  kuko uwibwe moto yayibwe nuwo basangiraga inzoga.Agasaba abaturage guhaguruka bakarwanya ubujura kuko buri mubiteza umutekano mucye.

Yagize ati” Abantu bakwiye gukunda umurimo kuruta gushaka gutwara utw’ abandi bavunikiye kuko nibyo byonyine bizatuma iterambere ryabo rigerwaho.”

CIP Gasasira asoza ashimira abaturage kumakuru batanga kugirango ibyaha bikumirwe.abasaba gukomeza kujya batanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe.

Nzabamwita Emmanuel na Ndayishimiye Eric bakekwaho ubujura bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) bukorera station Bwishyura kugirango bakurikiranwe.

Baramutse bahamwe n’icyaha bahanishwa ingingo y’ 166 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange aho giteganya igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano

 2,841 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *