Nyaruguru: Umugabo yashidutse umugore amuri hejuru “amuca igitsina”

Mu ijoro ryakeye mu Murenge wa Nyabimata, umugabo yakangukiye hejuru umugore we arimo amukata igitsina. Umugore we yahise atoroka n’ubu aracyashakishwa.

Uwari ugiye “gushahurwa” yitwa Ndikumana yakomeretse ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Nyabimata.

CIP Twajamahoro Sylvestre, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yabwiye Umuseke ko byabereye mu Kagari ka Ruhinga, mu Murenge wa Nyabimata.

Yavuze ko uriya mugabo afite imyaka 40, ngo nijoro aryamye yumvise umugore we Nikuze Annonciata w’imyaka 47, amuri hejuru amukeba, uyu ahita yiruka n’ubu ntaraboneka.

Umugore ngo yari amaze igihe ashinja umugabo we kumuca inyuma, bombi babyaranye abana barindwi ariko umwe yitabye Imana.

Umugore ngo yari yabanje kunywa inzoga “kugira ngo bibe nk’akanyabugabo” ko gukora biriya.

Abana b’uyu muryango ngo ntibabana n’ababyeyi mu cyumba kimwe, ariko ngo umugore yakoresheje icyuma gikoreshwa mu rugo akeba uriya mugabo.

Umuvugizi wa Polisi avuga ko niba umugore n’umugabo bagiranye ikibazo bagakwiye kwicara bakakiganiroho aho kugira ngo bigere mu makimbirane nk’aya.

Inshuro nyinshi twahamagaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge ndetse na Mayor w’Akarere ka Nyaruguru ntibabashije kwitaba, gusa twamenye amakuru ko bari mu mwiherero.

source:umuseke

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *