Honarable Dr. Rwigema Pierre Céléstin :Si ngombwa kujya kwiga ugambiriye kubona akazi.

Ayo ni amwe mu magambo  ya Dr. Rwigema Pierre Céléstin wigeze kuba Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, akaba ahagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Afurika y’Iburasirazuba (EALA), yabwiye itangazamakuru  tariki 29 Ugushyingo 2019, nyuma yo kwegukana  Impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye n’imiyoborere (Doctor of Philosophy in Leadership and Governance) muri Kaminuza ya  Jomo Kenyatta  mu mujyi wa Juja  mu gihugu cya Kenya.

Iki gisubuzo Honorable  Dr. Rwigema Pierre Céléstin yatanze cyamaze impungenge abajya kwiga bibwira ko bazabona  akazi.

Hon. Dr. Rwigema Pierre Céléstin ati:”Kwiga ukabona akazi ni byiza ariko iyo ugiye kwiga utagambiriye akazi biba byiza kurushaho kuko  wiga neza ku bushake bwawe. Iyo ushaka kuba umuntu kandi ukazagera ku ntego yawe, ni uko uba ugomba gukora cyane.Ku giti cyanjye kwiga nkuze byaranshimishije cyane kuko nabitsinze neza n’amanota yo hejuru cyane .Mu ishami nari ndimo ry’imiyoborere (Leadership and Governance) nabonye Impamyabumenyi ihanitse ari njye njyenyine.Nta kintu gishimishije nko kwitwa dogoteri .By’akarusho ubu ndi dogiteri honorable  kuko  ndi depite  mu Nteko Ishinga Amategeko y’Afurika y’Iburasirazuba (EALA) ”

Hon. Dr. Rwigema akaba akangurira urubyiruko n’abakuze kugana intebe y’ishuri kuko bahungukira byinshi bijyanye  n’ubumenyi butandukanye haba mu mibanire ndetse  n’ikoranabuhanga.

Honable Dr. Rwigema yatangiye urugendo rwo gukorera impamyabumenyi ihanitse mu mpera za 2014 akaba ari urugendo amazemo imyaka igera kuri itanu.

Bamwe mu baganiriye n’ikinyamakuru Gasabo  batangaje ko  Honorable Dr. Rwigema Pierre Céléstin  agaragaje ishusho nziza akangurira abato n’abakuze kuminuza .Uretse no kuba Rwigema avuye kwiga akuze ngo no mu buzima busanzwe  no mu kazi  ni   umugabo  w’intangarugero ( l’homme ideal)  ucisha make, ushyikirana na buri wese akaba azwiho gutanga inama nziza zubaka zafasha buri  buri wese kugera ku iterambere .

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *