Ku ncuro yaryo ya 30 isiganwa Silvesterlauf Trier ryabaye hakoreshejwe ikoranabuhanga

Mu mpera z’uyu mwaka wa 2020  , kuri stade Amahoro i Remera habereye  isiganwa ngarukamwaka rizwi nka Silvesterlauf Trier Run  ku nshuro yaryo ya 30 hakoreshejwe ikoranabuhanga, bitewe n’icyorezo cya COVID-19. Rikaba rikinwa mu rwego rwo kwitegura umwaka mushya.

Ubusanzwe , iri siganwa  ribera mu mujyi wa  Trier mu Budage rikaba rihuza abasore n’inkumi  baturutse  ku isi, barusha abandi kwiruka nk’ingeragere.

Iri rishanwa ryitabiriwe n’abagabo 3 n’abagore 3.Mu bagabo mu kwiruka kirometro  (8KM ) Nimubona Yves, yaje ku mwanya wa mbere, akoresheje  (22’15”).Yasiganwaga na   Hakizimana John ndetse na   Dushimirimana Gilbert.

Abagore  birutse ibirometro (5km), Yankurije Marthe (16’27”) ahiga bose, akurikirwa na  Ishimwe alice  naho  Mukasakindi Claudette aza abakurikiye.Bose uko ari 6  bakinira ikipe APR Athletics Club (APR AC).Bakaba bakora imyitozo buri munsi.

Bamwe mu barikurikiye  iri siganwa hakoreshejwe ikoranabuhanga , bavuga ko hari byinshi bikenewe gukosorwa.

Mu rwego rw’abagore usanga Yankurije Marthe asa n’ukina wenyine kuko asiga intera ndende abo bakina hamwe.Bikaba bisaba gushaka abandi bakobwa bari ku rwego rumwe mu kwiruka cyangwa se bamurusha  kuko bidakosowe yasubira inyuma ku rwego mpuzamahanga.

Mu bagabo naho bijya gusa ariko si cyane, bamwe babura endurance.Bigaragara iyo batangiye, uko ari batatu, Nimubona Yves, Hakizimana John na  Dushimirimana Gilbert baba bari kuri rtyme imwe nkuko mubibona ku  ifoto hasi,  bagera kuri  passage  nibura ya 3, bamwe  bagatangira kwerekana intege nke .

Umunyamabanga Mukuru wa RAF, Umutangana Olivier  , yashimiye abakinnyi avuga ko ibihe bakoresheje  bitanga icyizere ko  bashobora kuza mu myanya ishimishije.

Twababwira ko ubwo iri siganwa riheruka imyanya 2 ya mbere yegukanywe n’Abanyakenya.

Uwitonze Captone

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru ............................................

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *