Impamvu bamwe ba gitifu b’Imirenge birwa bahondagura abaturage nk’ibikoko.

Byagiye bivugwa kenshi  ndetse bigatangazwa mu binyamakuru ko hari bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze baragiza abaturage ibibando. Ugasanga aho kwirirwa mu biro cyangwa gukangurira abaturage kwihangira imirimo  bababuza amahwemo cyangwa babaca amande y’ibyaha batakoze.Yewe nushimwa n’abaturage ko atabahohotera bucya yaguye muri rwagakoco rwo kurya ruswa cyangwa kugira akaboko karekare.

Bamwe mu batungwa agatoki ni abayobozi b’Imirenge n’Utugari .Ingero ni nyinshi kandi bamwe bahuye n’ingaruka z’ibyo bakoze.

Duhere mu Karere ka Musanze uwitwa Nsengimana Aimable,  wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo akurikiranyweho icyaha cyo gukomeretsa Mbonimana Fidele, igihe yamutwaraga mu ibutu y’ imodoka  hamwe batwara imisigo cyangwa imyanda birangira asosorotsemo agawa hasi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Sebashotsi Gasasira Jean Paul , n’uw’Akagari ka Kabeza, Tuyisabimana Jean Leonard na ba Dasso babiri bivugwa ko bahondaguye abantu babagira intere kuko batambaye agapfukamunwa.

Muri 2018, Munyarugendo Manzi Claude, wigeze kuba Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi yafunzwe  akurikiranyweho urupfu rw’umwana wahiriye  mu nzu.

Mu Karere ka Gisagara Tumusifu Jerome, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukindo, ari mu maboko y’ubutabera , akurikiranweho icyaha cyo gukubita umwana w’imyaka 15, bimuviramo urupfu .

Mu Karere ka Nyaruguru , Karegeya Jean Marie Vianney, ,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibeho,  akekwaho kunyereza amafaranga y’u Rwanda miliyoni 30

Naho Clémence Uwimabera, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mbazi , we yanze gusezeranya umuturage witwa  Jérémie Nzindukiyimana, avuga ko yaba nibura  yarishe umuntu.

Bamwe mu baturage bavuganye n’ikinyamakuru gsabo bavuga ko impamvu  nyamukuru zituma bamwe muri aba bayobozi b’inzego z’ibanze bigira ibinani ntakumirwa ngo nuko baba bafite uwabateretsemo.

Umwe mu baturage utifuje ko izina rye ritangazwa ati:”Nuko baba babonye imyanya batavunikiye. Burya udashobora gupfundura inkono utatetse , ni nako utashobora kuyobora umwanya utahawe. Niyo mpamvu uhawe umwanya mu runyenduga bavuga ko yahawe imbehe!Birumvikana iyo uhawe imbehe ukora uko ushoboye ukabona ibyo uriraho ndetse ugasagurira n’uwakugabiye. Ngo bya bindi  bavuga gupiganira imyanya ni formalité, inkweto iba yabonye iyayo, kare isake itarabika.Ushobora gukora ecrit ukabona 50/50 byagera muri interview ukabona 10/50.Ngo hari aho umuntu uvuga uburimi yabonye 20/50 bigeze muri interview , yereka abandi igihandure abona 50 sur 50.Atsinda atyo , abaswa bagisobanuza.”

Niba ubonye uwo mwanya , bamwe mubo mwari muhanganye batazi inzira byanyuzemo, iyo ugeze mu ntebe itari imwe ya padiri ya Penetensiya nta cyakubuza kuyoboza ibibando,amakofe , imigeri no gutwara abantu mu ibitu nka nyakwigendera Nayinzira Jean Nepo, watwaragamo za rukarakara.

Undi muturage ati:”Nubwo ntawe umenya amabanga y’ingoma uretse umwiru wayihaze, ariko ntihabura na duke tumenya.Bamwe mu bayobozi iyo bavuye ku myanya, batakibasha kwigurira icupa. Iyo umusomeje rimugeze mu bwonko hari igihe acikwa akavuga uko yabonye akazi nuko yagatakaje.Ati uzi kanaka uriya niwe  ugaba , utamunyuzeho nta mugisha wabona .Nanjye niwe wangabiye, ariko ntibyari byoroshye  nikoze ku itako da!Kugirango nsubire kuri ligne nakamye izo ndagiye.Buri weekend nahoraga iwe, none aho mviriye ku mbehe ntakindeba nirihumye.Mu gihe yampamagaraga ngo  ko ntamuha ripoti  cyangwa  nzaza kumusura ryari none , ntakindeba n’irihumye.”

Ngayo nguko, kuba uri umuyobozi ntibivuze guhohotera umuturage, kandi ntibivuze ko uri hejuru y’amategeko.Menya ko hari urukuta rw’amategeko.Abo nabo batanga imyanya mu buryo budasobanutse igihe cyabo kizagera bagwe  mu mutego nk’ifuku bakanirwe urubakwiye kuko batobera leta.

 

 908 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *