Gen. Iyamuremye Gaston alias Byiringiro Victor yiyemeje kugwa mu mashyamba ya Congo

Inyeshyamba za FDLR zikomeje guhura n’ikibazo cy’ingutu cyaho zizahungishiriza Gen.Byiringiro ugeze mu zabukuru mu gihe ibitero bya FARDC n’ingabo z’akarere bizaba bitangiye kuraswaho

Inama z’urudaca muri FDLR zikomeje kubura umuti w’aho berekeza Gen.Byiringiro Victor utagishoboye kuva aho ari kubera izabukuru n’indwara ya gute, mu gihe bakomeje kwikanga ibitero bya FARDC n’ingabo ziyishigikiye harimo iz’akarere, MONUSCO n’imitwe y’inyeshyamba ishyigikiye Leta ya Perezida Tshisekedi,ariyo NDC-Nduma na Mai mai Candayira.

Mu nama iherutse mu kwezi Kwa Gashyantare 2021 yabereye ahitwa iParisi, ni muri Gurupoma ya Nyamuragira,Teritwari ya Rutshuru yahuje abakuru b’inyeshyamba za FOCA ,yafashe imyanzuro y’uko Gen.Iyamuremye Byiringiro ashyirwa mu zabukuru akajyanwa mu nkambi ya Cyaka I muri Uganda,ibi Gen.Byiringiro yahise abitera utwatsi.

Gen.Ntawunguka Pacifique yafashe icyemezo cyo kugabanya abasilikare barinda Gen.Byiringiro ngo arebe ko yagira ubwoba nabyo birananirana,uyu musaza avuga ko we azagwa mu ishyamba,muri iki gihe amakuru akomeje gucicikana ko ibitero bya FARDC bigiye gutangizwa muri ako gace bigamije kwirukana inyeshyamba zose muri Congo,FDLR akaba ariyo izabanzirizwaho,hafashwe icyemezo cyo guhungisha uyu musaza Gen.Byiringiro kugirango atazababera umuzigo mu guhunga.

Muri iki gihe Gen.Bgde Nyembo ushinzwe ubutasi muri FDLR  yoherejwe ahitwa Kazaroho kugirango yumvishe uwo musaza ko agomba kwemera guhungishwa,gusa nubwo bimeze bityo Gen.Byiringiro azi neza ko mu gihe cyose yajyanwa muri Uganda byaba birangiye intebe y’ubutegetsi bwe kuri FDLR yahabwa Cyllire Henganze uri ku ibere.

Gen.Byiringiro Victor amazina ni Iyamuremye Gaston, yavutse mu mwaka wa 1945, avukira muri Komini Nyakinama, Segiteri Muko ubu ni mu karere ka Musanze,Umurenge wa Muko,umugore n’abana be b’abakobwa 2 bari muri Congo brazzaville

Uyu akaba ari ku rutonde rw’abashakishwa n’urukiko mpanabyaha rw’I Lahe,akaba n’ubundi ashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda ku byaha bya Jenoside bikekwa ko ariyo mpamvu yafashe icyemezo cyo kuzagwa mu ishyamba.

Kuki Gen. Iyamuremye Gaston yanga gutahuka ?

Cpt. Nyirimpeta Aphrodice uzwi nka Prince wari ukuriye abarinda Umuyobozi Mukuru wa FDLR, Maj. Gen. Iyamuremye Gaston uzwi nka Gen. Rumuri Byiringiro Victor. Akaba yarahungutse muri  Gashyantare 2016, nyuma y’imyaka isaga 20 abaho kinyeshyamba avuga ko bitewe n’uburyo Gen.Byiringiro abayeho yikorera ubucuruzi muri Mozambique  adashobora gutaha i Kigali.

Cpt Nyirimpeta yavuze ko  amaze kubona  abo akorera ntacyo bamumariye, ahitamo kwitahira mu Rwanda ngo ateganye ahazaza h’umuryango we.

Yagize ati «Urabona ko mfite imyaka myinshi kandi abana banjye ntaho barigeza, n’igisirikare nakoze ntacyo cyamariye. Mpisemo kuza mu Rwanda gutegura ahazaza h’umuryango wanjye.» Cpt. Nyirimpeta avuga ko gutoroka bitari byoroshye bitewe n’inshingano yari afite.

Agira ati «Kuva muri FDLR ntibyoroshye. Ni yo mpamvu narindiriye guhabwa uruhushya rw’uburwayi nkahita nitahira mu Rwanda. Naho ubundi ntibyari koroha.»

Cpt Nyirimpeta avuka mu cyahoze ari Komini Gatonde, Perefegitura ya Ruhengeri; ubu hakaba ari mu Karere ka Gakenke.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *