Rubavu:Croix Rouge y’u Rwanda mu nama ngarukamwaka n’abafatanyabikorwa.

Tariki ya 11 kugeza 12 Ugushyingo mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba , umuryango wa Croix-Rouge y’ u Rwanda wakoranye inama ngarukamwaka  n’abafatanyabikorwa ,abahagarariye Inzego za Leta,n’abakozi n’abakorerabushake ba Croix-Rouge.Insanganyamatsiko y’inama ni  gushumangira  uruhare rw’abafasha Croix Rouge y’u Rwanda  ku nzego za Leta gukumira, gutegura no gutabara byihutirwa abahuye n’ibiza.

Muri iyo nama hatanzwe ibiganiro byinshi birimo:Nko kubonera igisubizo no gukumira icyorezo cya Covid-19 ; gahunda ya transfer money no gusura bimwe mu bikorwa Croix Rouge Rwanda nk’umufasha wa leta yakoze mu Karere ka Rubavu birimo kubakira abaturage bavanwe mu byabo n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo n’ubukarabiro bwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Umunyamabanga Mukuru wa Croix Rouge  y’u Rwanda, Karamaga Appolinaire   yavuze ko kuba inama yitabiriwe n’abantu benshi ari ikimenyetso  cy’ukuntu ibikorwa by’ubutabazi ari ngombwa.

Umunyamabanga Mukuru wa Croix Rouge  y’u Rwanda, Karamaga Appolinaire ( photo:Captone)

Ati:”Twese turi hano muri iyi nama kuko tuyobowe n’umwuka umwe w’ubumuntu, turi hano kugirango dutekereze hamwe kubyo dukora mu buryo bwo guhora dukora neza mu bijyanye n’ubwiza bw’ibikorwa byacu no kugera ku bantu benshi bakeneye ubufasha.Nubwo bimeze bityo, gahunda twakoranye hamwe kugeza ubu zirashimirwa. Ibisubizo birashimishije kandi byerekana uruhare rwa Croix Rouge y’u Rwanda  nk’ubufasha mu buyobozi bwa leta. Ku bafatanyabikorwa bacu, tuboneyeho umwanya wo kubashimira uruhare rwanyu mu gushyigikira gahunda zacu.

Kayumba Olivier, Umunyamabanga uhoraho muri MINEMA, ushinzwe ibikorwa by’Ubutabazi yavuze ko Croix Rouge y’u Rwanda   imaze gukora  byinshi  byunganira leta  mu bijyanye n’ubutabazi bwihuse no gufasha abababaye kurusha abandi.

Kayumba Olivier, Umunyamabanga uhoraho muri MINEMA, ushinzwe ibikorwa by’Ubutabazi( Photo:net)

Visi Perezida wa Croix Rouge y’u Rwanda, Mukandekezi Françoise, yavuze ko hari byinshi Croix Rouge Rwanda nk’umufasha wa leta yagezeho mu mwaka wa 2020 na 2021 hakaba hari n’ibindi bateganya mu mwaka wa 2021 na 2022.Ibi   byerekanwe na Ntakirutimana Emmanuel naho David Fisher (Head of IFRC cluster) ku ruhande rw’abaterankunga yerekana  imishinga izafasha Croix Rouge  y’ u Rwanda mu mwaka wa 2022.

Visi Perezida wa Croix Rouge y’u Rwanda, Mukandekezi Françoise ( Photo:Captone)

Ruhamyambuga Olivier ,Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere Akarere ka Rubavu yahaye  Croix Rouge y’u Rwanda umudari w’indashikirwa , mu rwego rw’ubufatanye mu kurwanya no gukumira Ibiza.

Amwe mu mafoto agaragaza bimwe mu bikorwa by’inama

Bosco

Uzamukunda Alice, wo mu Mudugudu wa Bisizi,Akagali ka Rukoko, Umurenge wa Rubavu avuga ibyo Croix Rouge y’u Rwanda yamugejejeho (Photo:Captone)

Ubuyobozi bwa Croix Rouge y’u Rwanda mu gikorwa cyo gutanga ishimwe( Photo:Gasabo)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *