Mu gihe inganda z’inzoga z’urwagwa Savana,Iryamukuru na UNIPRO-Base zafunze imiryango kubera imisoro CETRAF ya Placide iracyagerageza

Cetraf ltd ni uruganda rwa Placide “Trump”, ruherereye mu Karere ka Musanze rukaba rwaramamaye kubera inzoga nziza rwenga izwi ku izina rya Musanze wine.

Tuyishimire Placide, bahimbye irya Trump bivugwa ko ari umugabo wabanje gukora ibikorwa binyuranye by’ishoramari byatumye azamuka vuba , Placide akaba azwi cyane no mu bindi bikorwa binyuranye bigaragara mu karere ka Musanze harimo gufasha abakene, kuremera abantu binyuranye, ndetse no guteza imbere sport n’imyidagaduro.

Ikinyamakuru Gasabo cyanyarukiye mu karere ka Musanze gihabwa ubuhamya bunyuranye ku bikorwa by’uyu mugabo, gikora inkuru ikurikira.
Uruganda Cetraf ltd, rwenga ibinyobwa byiza bikunzwe mu gihugu hose rukanatanga akazi ku magana y’abaturage
Uru ruganda rukorera by’agateganyo mu murenge wa Musanze, hafi y’ikigo cy’Ishuri ryisumbuye : Ecole des Sciences de Musanze.

Umwe mubo twahasanze witwa Jean d’or, ni umucuruzi ukorana n’uru ruganda kuko acuruza ibinyobwa binyuranye bya Musanze, akaba akorera mu mujyi wa Kigali. Ku bijyanye n’imikorere y’uru ruganda yaduhaye amakuru agira ati:”Uru ruganda ni urwa Placide, dukunze kwita Trump, rwatangiye ahagana muri 2006, maze rutangira rwenga inzoga zinyuranye mu bitoki! Mu kwenga izi nzoga kandi bifashisha amasaka ndetse n’isukari“.

Christian umwe  mu mpuguke mu gukora imishinga no gutanga inama ndetse akaba ahagarariye inganda zenga inzoga zikomoka ku bitoki muri PSF mu Ntara y’Amajyaruguru  yabwiye Gasabo ko muri rusange inzoga zitunganya ibikomoka ku bitoki zose zifite ibibazo by’imisoro yazamutse , akaba atari ikibazo cya CETRAF nkuko byatangajwe ubushize.

Ati”:Hari inganda zagiye zifunga imiryango nka SAVANA -Musanze , hakaba n’izindi zifite ibibazo nka Iryamukuru, UNUPRO-Base ndetse na Martin wa Byangabo . CETRAF ya Placide, we yavuze ko nibura imisoro yagabanwa ikava kuri 30% , yabitangaje nko kuvugira bagenzi be, kuko inganda zitunganya ibitoki ntizasora nka BRALIRWA cyangwa SKOL cyane ko zo  zikoresha isukari nyinshi , ituruka hanze idasoze.Naho izi nganda zitunganya urwagwa zikaba zikoresha isukari zigura ku isoko.

Umwe mu bacuruza inzoga za CETRAF yabwiye Gasabo ko inzoga ya Musanze Wine ikunzwe cyane

Ati: “inzoga za Musanze, zikundwa cyane n’abatugana, ku buryo batubwira ko badashobora kunywa izindi mu gihe cyose muri depot yacu zitarashyira”!  Urebye mu gihugu cyose binywera ibi binyobwa bya Musanze , kuva hano turi mu majyaruguru kugera iyo za Bweyeye mu burengerazuba, kandi ubu kugira ngo ushobore kuba distributeur wa Cetraf ubu biragoye kuko hari abantu benshi baba barwanira aka kazi!”

Ngo ishoramari rya Cetraf riteza imbere  abahinzi banyuranye mu gihugu cyose dore  ko ikenera ibitoki ndetse n’amasaka ku kigero kiri hejuru ibituma aba bahinzi babona isoko ry’umusaruro wabo ku biciro bishimishije!

Tuyishimire Placide mu bikorwa binyuranye by’ubugiraneza

Nk’uko twabivuze dutangira, uretse ibi bikorwa by’ubushabitsi, uyu mushoramari agaragaramo, uyu Placide afite n’umwihariko mu bikorwa by’ubugiraneza no kuremera abantu banyuranye! Musengimana Emmanuel atuye ahitwa i Yaounde mu mujyi wa Musanze, akaba anegereye ahari ibikorwa bya Trump binyuranye harimo ruriya ruganda ndetse n’igarage riri aho i Yaounde, akaba yaragize icyo avuga kuri ibi bikorwa by’ubugiraneza bya Trump! Yagize ati: ” Njye sinkunze gukurikiranira hafi ibijyanye n’amayoga n’iminywere yazo, ariko ku bijyanye n’uyu mugabo Trump, ibikorwa bye mu bijyanye n’ubugiraneza bigaragarira buri wese! Yakomeje agira ati: Buri ntangiriro z’umwaka w’ingengo y’imari, ku busabe bw’inzego z’ibanze, uyu mugabo yemerera umubare utari muto w’abayishoboye kubagurira mituel, ndetse n’iyo umurenge ugaragaje umuntu utagira icumbi, Trump afata iya mbere akamwubakira ikibazo kigahita gikemuka! Emmanuel yakomeje adutangariza ko Trump agaragara no mu bindi bikorwa binyuranye byo kuremera abantu banyuranye harimo amakorali ndetse n’abakozi be baba bafite ubushyitsi bunyuranye!

Yagize ati: umuryango wa Trump usengera muri Kiliziya gatolika kandi wuzuza inshingano zibazwa umukristu gatolika! Gusa ku bw’umwihariko, uyu muryango wagaragaye mu bikorwa byo gutera inkunga amakorali aririmbira kuri Paroisse Cathedrale ya Ruhengeri! Yakomeje agira ati: “Trump ni umwe mu baterankunga ba Choral Magnificat kandi buri gihe afata iya mbere mu gutera inkunga ibikorwa biba buhuriweho n’abaterankunga ba korali harimo kubagurira ibikoresho bigezweho muri Muzika!

Akomeza nanone agira ati: “Si Korali Magnificat abereye umuterankunga gusa yitaho, kuko nta gihe kirashyira Trump ateye inkunga ya miliyoni 3 Korali Mwamikazi, Korali ikunzwe cyane kuri Paroisse katedrale ya Ruhengeri! Nk’uko akomeza abitubwira, ngo uretse za Korali, ngo Trump anagira n’uruhare mu bikorwa bindi bya Kiliziya harimo gutanga inkunga hubakwa Kiliziya nshya!

Emmanuel yarangije atubwira ko, ikindi kiranga Trump ari ukwita ku bakozi be, ku buryo nk’ababa bafite ubushyitsi cga ibibazo abigiramo uruhare! Emmanuel yagize ati: “Nta mwaka urangira muri bariya bakozi bo mu igaraji hatagize usezerera ubuselibateri agahitamo kurongora, ubwo bukwe bwinshi nanjye natashye, amakuru yizewe twahawe ni uko igice kinini cyibikenerwa muri ubwo bukwe gitangwa na Boss, kandi we n’umuryango bakabwitabira, kuva butangiye kugera burangiye!

Nubwo tutashoboye kwibonanira n’ubuyobozi bwa Cetraf kubera impamvu zinyuranye, abo twaganiriye kandi bazi neza gahunda zo muri Cetraf! Ngo igishishikaje Trump muri iki gihe, ni ugushaka ku buryo bwihuse uko yakwimurira ruriya ruganda mu cyanya cy’inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi.

Uwitonze Captone

 4,018 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *