Icyo abanyamahanga n’imiryango itegamiye kuma leta bita ihonyorwa ry’Uburenganzira Bwa muntu mu Rwanda

Nkuko bisanzwe ikinyamakuru “Indatwa” kibagezaho inkuru zicukumbuye mu nzego zitandukanye z’igihugu, tukanyarukira no hanze yacyo. Ubu tugiye kurebera hamwe impamvu Leta y’Urwanda ihozwaho igitutu n’ibihugu by’amahanga cyangwa se imiryango imwe n’imwe mpuzamahanga, mu gushinjwa kutubahiriza uburenganzira n’amahame arengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Kuva FPR yafata ubutegetsi ikaba inkingi ya mwamba y’ubutegetsi n’ubuyobozi bw’u Rwanda, imyaka ibaye myinshi hasohoka ubutitsa ibyegeranyo bitayoroheye na raporo ziyungikanya zishyira mu majwi politiki ya Leta y’u Rwanda ku bijyanye no kutubahiriza uburenganzira bwa kiremwamuntu. Ibyegeranyo byinshi bya Human Right watch ,Amnesty International, Reporters sans Frontieres, n’indi miryango tutarondoye bihora bisohora ibyegeranyo ngarukamwaka, ariko wareba ugasanga u Rwanda ruhora rugarukwaho mu guhutaza uburenganzira bwa muntu, kabone nubwo rwaba rwashyizemo ingufu nyinshi rukosora ibitaragenze neza, uko imyaka ishira indi igataha.

Ni iki cyaba kihishe inyuma y’izi Rapports zitajya ziha u Rwanda agahenge n’amahirwe yo kwisobanura kubyo ziba rushinjwa?

Icyo u Burayi bwita ihonyorwa ry’Uburenganzira Bwa muntu mu Rwanda, u Rwanda rubihakana ruvuga ko ugereranyije n’ibyo rugenda rusabwa  gukosora umwaka ku wundi , igihugu cy’u Rwanda cyateye intambwe mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Mu kwezi gushize nibwo hakozwe isuzuma ngarukagihe ry’uburenganzira bwa Muntu rizwi nka  nka ‘Universal Periodic Review’ (UPR), aho ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye UN/ONU bitangariza  ibindi aho bihagaze mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu, bikanakeburana bibwirwa icyo bigomba kurushaho kunoza.

Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi n’imiryango imwe mpuzamahanga iharanira ihame ry’uburenganzira bwa muntu, bavuga ko mu Rwanda hakiri ibikorwa bikabije bibuhonyanga. Hano mu rwanda dufite imiryango myinshi y’abadafite aho babogamiye mu miyoborere y’igihugu (Société Civile) twavuga nka LIPRODHOR, STRADH, LDGL, CLADHO, n’iyindi.

Iyi miryango itegamiye kuri Leta ifite mu nshingano gukurikirana iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, bigatuma isohora raporo zidatangarizwa Leta y’u Rwanda (Shadow Reports), izo raporo zigasamirwa hejuru n’imiryango mpuzamahanga ihora ireba ay’ingwe u Rwanda nka Amnesty international,Human Right Watch, Reportesrs Without Borders (RSF),  Avocats sans frontière, … ifite ikicaro mu Burayi no muri Amerika, iyo miryango ikamira bunguri ibyo ihawe na sosiyete sivile iri mu Rwanda, batanagenzuye ukuri kwayo, niba wenda hatarimo ibigamije gupfobya politiki  y’u Rwanda cyangwa gusebya imiyoborere yarwo, dore ko n’ibyiza rugeraho biba bitavuzweho.

Abayobozi n’abakozi biyo miryango usanga bafite indimi ebyiri,ibyo bavuga mu gihugu sibyo babwira abo hanze yacyo,ndetse n’iyo basohotse mu gihugu akenshi ibyo batangaza mu manama mpuzamahanga baba bagiyemo, birangwa ahanini no gusebya u Rwanda no kuruvumira ku gahera.

Ingero nke zizwi twatanga z’abantu bagiye bagera hanze bagasebya u Rwanda mu mahanga , hari nkuwitwa Epimaque Kwokwo wari uhagarariye LDGL mu Rwanda  (Umunyamabanga Nshingwabikorwa) akaza gufatirwa mu cyuho bikamuviramo kwirukanwa shishi itabona ndetse n’abo bakoranaga mu Rwanda bagakurikiranwa n’ubutabera, igihe kikagera bakarekurwa.  Niyibizi Gaspard (Aho abarizwa ubu ntihazwi),  twabashije kumenya ko uyu mugabo wakoreraga STRADH ageze mu karere ka Rubavu mu mpera z’ukwakira 2017 yafashwe n’inzego zishinzwe umutekano ashinjwa ibyaha bitandukanye,nyuma akaza gufungurwa (aribwo atongeraga kuboneka.)

Epimack Kwokwo wirukanwe mu Rwanda

Ni kenshi inzego za Leta y’u Rwanda zibifite mu nshingano zagiye zitangaza ko  benshi  barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda  bakunze kunyura Rubavu bagana iy’ishyamba basanze imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda nka FDLR ibarizwa mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Bityo n’uyu Gaspard bivugwa ko yaburiwe irengero, hari amakuru ahamya ko yakoranaga na Madame Mukansanga Bernadette muri STRADH.

Uyu mudamu nawe yatanzweho amakuru ko yakoranaga n’inzego zo hanze z’imiryango iharanira uburenganzira bwa kiremwa muntu, akazisangiza amakuru mpimbano we yitaga ihohotera ry’uburenganzira bwa kiremwa muntu, byagaragaye ko kenshi yajyaga mu gihugu cya Uganda agiye gusura umugabo we Ndani Cyiza Donatien, nawe wahunze kubera gukurikiranwa n’inzego z’umutekano kubera ibyaha yashinjwaga bijyanye n’akazi yakoraga muri Ministeri y’ubutaka, ahunga muri Mata 2007.

 

Abakozi ba STRADH: Niyibizi Gaspard watorotse u rwanda  na Bernadette Mukansanga wahungiye mu bubiligi

Bernadette amakuru avuga ko  iyo yageraga muri Uganda byaje kumenyekana ko yahuraga na bamwe mu bahagarariye iyo miryango muri Kenya, nk’ uhagarariye Amnesty international, ndetse kenshi bajyaga banaganira kuri Skype,nkuko byagaragaye nyuma mu makuru twahawe ,maze akabaha amakuru y’ibinyoma aharabika u Rwanda n’isura yarwo mu ruhando rw’amahanga.

Ibyo bikorwa byose bikorwa n’abitwa ko baharanira uburenganzira bwa muntu bibumbiye mu ma Syndicats n’imiryango yindi twakwita ko ntaho ibogamiye (société civile), nibyo bigenda bikwirakwizwa hirya no hino mu bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda (Za Ambasade), no mu bayobozi b’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu ku Isi , maze bikabyara ibyegeranyo bya hato na hato bishyira igihugu cy’u Rwanda mu murongo utukura ku bijyanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa Muntu.

Bamwe muri aba bagambanira igihugu bamwe barafatwa,ariko hari nabaca murihumye inzego z’umutekano w’igihugu,bagahunga abandi bakirukanwa. Iyo bagiye nabwo ntabwo baguma kwicara ubusa, kuko ibyo bakoraga bari mu gihugu babikomereza hanze yacyo, kandi bizwi neza  ko noneho baba buzuye umujinya n’ubukana biruta ibyo baba barahoranye bakiri mu gihugu.

Nka Epimack Kwokwo,amaze guhambirizwa yagiye gushinga ibirindiro hanze y’u Rwanda, nta wavuga ko umugambi mubisha wo gusebya u Rwanda atawugumanye, kuko noneho yari anegereye abarurwanya beruye. Bivugwa ko Bernadette abarizwa ubu mu gihugu cy’u Bubiligi, akaba ariho yatse ubuhungiro nyuma yo guca mu rihumye inzego za Leta zamushakishagaho amakuru. Niyibizi Gaspard nawe ubu ntawe uzi aho aherereye, cyakora  amakuru atangwa avuga ko bikekwa ko nawe yaba yarahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma yo kurekurwa ubundi ntihagire uwongera kumuca iryera.

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ruvuga ko rukora igenzura ry’imitangire ya serivisi mu nzego za Leta, iz’abikorera n’imiryango itari iya Leta hanakurikiranwa imikorere yabagize imiryango ya Société civile n’indi iharanira uburenganzira bwa muntu. RGB ivuga ko unyuranyije namategeko wese hari inzego zishinzwe kumukurikirana akaryozwa amakosa yakoze, byaba ngombwa umuryango utegamiye kuri Leta (ONG/NGO) ukomeza kurenga nkana ku mabwiriza, ukaba wanahagarikirwa ibikorw abyawo mu gihugu.

Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye aherutse kubwira abari muri UPR ko uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, n’itangazamakuru, uburenganzira bwo kwishyira hamwe, n’ubwo guhurira hamwe mu mahoro byubahirizwa nk’uko biteganywa mu itegekoshinga ry’u Rwanda.

Mu nkuru tugikurikirana tuzakomeza gutungira urutoki Leta kuri bamwe bakomeje gushyira imbere ibikorwa byo  gusebya Leta y’u Rwanda,  bagamije indonke bahabwa nabamwe bakorera iyi miryongo bivugwa ko ikomeye ishinzwe ihame n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu.

source:indatwa.org

 2,815 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *