Munyakazi Sadate yiyemeje inzira yo gusenya Rayon sports yifashishije guha APR fc abakinnyi.

Bamwe mu bakurikiranira bugufi umupira  wo mu Rwanda baribaza ikihishe inyuma uburyo  Rayon sports  ikomeje gusenyukira mu ikipe ya APR fc .

                                        Sadate Munyakazi  ( Photo:net)

Abakunzi ba ruhago  n’abo  bireba barabibona gute? Iyi mikoranire y’ubuyobozi bwa Rayon sports bwo guha APR fc abakinnyi yagenderagaho ,naho APR fc ikayiha abo yirukanye biraganishahe  umupira wo mu Rwanda?

Biravugwa ko kuva ikipe ya Rayon sports yashingwa nibwo igize ubuyobozi bubi bushingiye ku kinyoma,amacakubili no kuyisenya.

Ngo ingoma zayoboye ikipe ya Rayon sports zose nta nimwe yigeze iharanira gutanga abakinnyi,nta nimwe yigeze ishinja izindi ngoma ko zatanze ruswa kugirango haboneke intsinzi.

Manzi umwe mu bafana ati :”Bivugwa  ko kandi bikemangwa ko  Munyakazi Sadate yaba nibura yahawe inshingano zo kuza mu ikipe ya Rayon sports kugirango itazongera gutwara igikombe. Visi perezida w’ikipe ya APR fc Gen Mubaraka Muganga niwe ukurikirana ubuzima bwayo umunsi ku munsi,bikaba bivugwa ko  ariho havuye kwinjiza Sadate Munyakazi muri Rayon sports.

Undi mufana ati:” Umunsi Sadate yinjira mu ikipe ya Rayon sports ayibeshyeshya MK CARD ninabwo yakoze gahunda yo kuyigira junior ya APR fc. Amakuru ava ahatandukanye ,haba mu bakinnyi bagiye mu ikipe ya APR fc kongeraho abagizemo uruhare bose,ayo makuru ashimangira ko Munyakazi Sadate yahawe inshingano zo kujya mu ikipe ya Rayon sports akayitesha umutwe kugeza ayirunduye.Ikinyoma kiratinda ariko ntigihera.”

Naho Bikorimana we ati:” Munyakazi Sadate mugihe yajijishaga ko ariwe ukora igurwa ry’abakinnyi “recrutement”aha niho Munyakazi Sadate yinjiriye mu kinyoma gihanitse agurisha abakinnyi mu ikipe ya APR fc. Sadate kugirengo ashobore kugera ku mugambi we yabanje kubwira Muhirwa Fred ko afande ashaka abakinnyi bakurikira:Manzi Thiery,Niyonzima Olivier Sef, Mutsinzi Ange Jimmy. Aba bagiye mu buryo Sadate abigizemo uruhare,ariko komite ntiyabibona. Sadate ubwo yajyaga  guhura na Gen Mubalka Muganga nibwo bwakeye umukinnyi Imanishimwe Djabil   yerekeza mu ikipe ya APR fc babeshya ko agiye muri Kenya gukinayo. Bidateye kabili Sadate yaguye mu kinyoma gikaze kuko umukinnyi Bukuru Christophe yanze kumushyira ku rutonde Rayon sports izakinisha  nawe aba ahawe miliyoni ebyeri n’ikipe ya APR fc ashyirwa kuri konte ye. “

Bikavugwa ko rero Sadate ari kwivuga imyato ko ikipe ayishenye akayigira junior y’ikipe ya APR fc kugeza n’ubwo ayongeye abakinnyi Bizimana Yannick na Mugisha Girbert.

Ngo uyu muhango wabereye kuri Tennis Club Nyarutarama  Sadate yemereye ikipe ya APRfc  na myugariro wa Rayon sports Ndizeye Samuel ,nawe akaza gusinya amasezerano y’imyaka bili.

RGB iranengwa cyane n’abakunzi b’ikipe ya Rayon sports cyane ko itarebye imiyoborere mibi yugarije ikipe ya Rayon sports,kandi itezwamo na Sadate.

Imiyoborere myiza ishingira ku bwumvikane none mu ikipe ya rayon sports ntayirimo?ubwose RGB ishingirahe imwegurira ikipe?abatabara mutabare kuko Rayon sports nisenyuka bizagaragara nabi.

Rutamu Shabakaka

 

 

 

 2,873 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *