Umurungi Dyna n’umukobwa we bakomeje kuvugwa mu bikorwa bya politike irwanya Leta y’u Rwanda
Uyu Umurungi Dyna uvuka mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’i Burasirazuba ni umwe mu banyarwanda bamaze igihe bavugwa mu bikorwa bifitanye isano n’amashyaka n’imitwe ya politike itavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Umurungi Dyna uvugwa mu bikorwa bya politike birwanya Leta y’u Rwanda
Amakuru atandukanye akomeje gucicikana mu bantu bakurikiranira hafi ibya polititi y’u Rwanda, avuga ko Umurungi Dyna yaba afitanye umubano wihariye n’abanyapolitike n’abarwanashyaka batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho.
Muri ayo makuru havugwamo Kandi umukobwa we w’imfura, Uwingabiye Teta Audrey, wirirwa ku mbuga nkoranyambaga zirimo TikTok na X ashyiraho inkuru ziharabika Leta y’u Rwanda.
Umurungi Dyna n’umukobwa we bagaragaje kenshi ibitekerezo byabo banenga imiyoborere y’Ishyaka riri k’ubutegetsi rya FPR Inkotanyi, ibintu bamwe bafata nk’uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, abandi bakabifata nk’ibikorwa byo guharabika igihugu.

Uwingabiye Teta Audrey, wirirwa ku mbuga nkoranyambaga zirimo TikTok na X ashyiraho inkuru ziharabika Leta y’u Rwanda
Umurungi Dyna ni umurwanashyaka wa PS Imberakuri itemewe n’ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi, igice cyiyobowe na Maître Ntaganda Bernard kuva mu mwaka w’2018.
Uyu Maître Ntagada Bernard yakomeje guharabika no ukwibasira ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi, yaje gufungwa Inkiko zimuhamije ibyaha by’ivangura n’amacakubiri no guhungabanya umutekano w’igihugu mu mwaka w’2010 arabifugirwa ariko nyuma y’ifugurwa rye, mu mwaka w’2014 yakomeje ibikorwa bye bibi byo guharabika no kurwanya ubutegetsi.
Kuwa 11 Mutarama 2023, Umurungi Dyna arikumwe n’umuryamgo we, berekeje mu gihugu cya Suwede aho umugabo we yari agiye gukomereza amasomo. Agezeyo yakomeje gukorana rwihishwa n’Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi PS Imberakuri ritemewe na Leta y’u Rwanda rya Maître Ntaganda Bernard.
Umurungi Dyna yakomeje kugira uruhare mu bikorwa byo gukusanya inkunga no gushyigikira ibikorwa bya politike by’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
byaje gushimangirwa ni uko Dyna yagarutse mu RwandaTariki ya 02 Werurwe 2026, Agakemagwa no ku kibuga cy’indege i Kanombe ariko akemererwa gusohoka ku kibuga, aho kujya iwe mu Karere ka Kicukiro aho yari atuye mbere y’uko ajya mu mahanga, akajya gucumbika yihishahisha mu Karere ka Rwamagana kuko yarazi ibyo yikeka!

Perezida Fondateri w’Ishyaka PS Imberakuri Maître Ntaganda Bernard
Tariki ya 06 Werurwe 2026, hari amakuru avuga ko Umurungi yagaragaye i Nyamirambo ari gukorana inama rwihishwa na Maitre Ntaganda Bernad ndetse ngo akanamugezaho izo nkunga yirirwa akusanya mu batavugarumwe n’ubutegetsi doreko we abikora yigize umukozi w’Imana mu nsengero iyo muri Suwede. Nk’uko yari asazwe agirana nawe ibiganiro binenga bikanagambanira ubutegetsi bwa Leta y’u Rwanda.
Amaze kumenya ko byamenyekanye, mu ijoro ryo kuwa 7 rishyira kuwa 8 Werurwe 2026, yahise atoroka igihugu, atorokana n’abana be babiri harimo n’uwo mukobwa we. Berekeza muri Uganda dore ko hamaze kuba indiri y’bigarasha. Impamvu nyakuri z’urwo rugendo ntizigeze zisobanurwa ku mugaragaro, n’ubwo hari abemeza ko yari agamije gukomeza urugendo rwe rugana i Burayi. Ntibiremezwa n’inzego z’abinjira n’abasohoka cg se n’umuryamgo we.
Umurungi Dyna n’ubwo yize ndetse akagenerwa amahirwe angana n’ay’abandi banyarwanda, yahisemo inzira yo kwifatanya n’abarwanya Leta y’u Rwanda. Bamwe mu bagize umuryango we ndetse n’inshuti ze, bakomeje kwamaganira kure ibikorwa bye bigayitse byo gukorana n’abarwanya Leta y’u Rwanda yashoyemo n’umwana we w’umukobwa.
Gasabo.net
26 total views, 26 views today

