Croix Rouge y’u Rwanda yatanze amburence mu nkambi ya Nyabiheke na Kiziba

Mu rwego rwo guharanira kubungabunga ubuzima bw’abari mu kaga, Croix-Rouge y’u Rwanda yatanze ambulances 2 : imwe yatanzwe kuri uyu wa 19/07/2023 mu nkambi y’impunzi ya Nyabiheke mu karere ka Gatsibo indi itangwa kuri uyu wa 20/07/2023 mu nkambi  ya Kiziba mu karere ka Karongi.

Intego yo gutanga izo ambulances ni ugukemura ikibazo cy’uko izari zihasanzwe zitari zihagije ugereranyije ni uko zikenewe. Ibyo bikaba biterwa ni uko inkambi iba ituwe n’abantu benshi kandi bacucitse ahantu hato hamwe. Izo ambulances zikaba zizanafasha abaturiye inkambi kubera ko n’ubusanzwe bivuriza muri izo nkambi.

Izi ambulances zibonetse ku bufatanye bwa Croix-Rouge y’u Rwanda na Croix-Rouge de Belgique/Communauté Flamande.

Twibutse ko no mu nkambi ya Mahama hari ambulance yatanzwe na Croix-Rouge y’u Rwanda. Hari kandi izindi ambulances 2 zatanzwe : imwe ikaba ikorera mu bitaro bya Nyamata mu karere ka Bugesera, indi ikaba iri mu bitaro bya Kibirizi mu karere ka Gisagara.

 2,656 total views,  3 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *