Sebera Muhashyi Edouard yamuritse igitabo “Ingoma ntizisa hasa abiru, uruhare rwa leta n’amadini muri Jenoside yakorewe abatutsi mu w’ 1994”

Iki gikorwa cyo kumurika igitabo  “Ingoma ntizisa hasa abiru, uruhare rwa leta n’amadini muri  Jenoside yakorewe abatutsi mu w’ 1994” cyabayetariki ya 27 Mata 2019,   mu cyumba ry’isomero  “Rwanda Library Services Kacyiru “

Mbere y’uko icyo gikorwa gitangira, abari bitabiriye uwo muhango bafashe umunota wo kwibuka inzirakarengane zazize jonoside yakorewe abatutsi muri 1994 .

Bwana Sebera Edouard yasobanuye impamvu yamuteye kwandika icyo gitabo ,  ko ahanini ari intimba imuri ku mutima kimwe n’abandi barokotse jenoside yakorewe abatutsi  muri Mata 1994 bagiye bagirirwa ihohoterwa n’iyicarubozo  leta n’amadini abigizemo uruhare .

Yavuze ko aho yavukiye I Kayove , ubu ni mu Karere ka Rutsiro , inzu yabo bayishenye afite hafi imyaka 3, hanyuma ajya kuba mu mujyi wa Gisenyi hafi na Commune-Rouge , ahaguye abatutsi benshi. Muri 1993, aza gutura I Nyamirambo kuri 40, ahava biruhanyije ahunze kugeza ku IWAWA ,  Ijwi na Goma agaruka inkotanyi zibohoye igihugu.




Amwe mu mafoto y’abashyinguye muri Komine Rouge (P/net)

Sebera yavuze ko igitabo yanditse gikubiyemo  hafi amadini n’amatorero ya hano mu Rwanda atungwa agatoki kuba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Ariko bamwe mu bayobozi b’ayo madini n’amatorero bagakunda kubishira .

Sebera Edouard ati:”Birababaje cyane  kumva  bamwe mu bayozi b’ayo  madini n’amatorero bavuga ko nta ruhare yagize mu itegurwa no gushyira mu bikorwa jenoside yakorewe abatutsi , ngo byakozwe n’abantu ku giti cyabo ngo ntibigeze babatuma.Ibi ngo ni ugushyinyagura no gupfobya jenoside yakorewe abatutsi .Cyane ko ababikoze turabazi , amazina yabo ari muri ikin gitabo .Bamwe bari incuti n’abaturanyi badutumira mu minsi mikuru.Birababaje kumva Shehk Gahutu avuga ko , abayisiramu batakoze jenoside, kandi twe tufite urutonde rw’abasiramu twari duturanye , badutumiraga mu minsi mikuru yabo bakaduha umuceli batwiciye abacu.”

Benshi mu bari aho batangaje ko hafi amadini yagize uruhare muri jenoside yakorwe abatutsi.

Umwe ati:” Mu  gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, abanyamadini benshi biyambuye umwambaro w’ubutambyi wari ukwiye kubaranga, bagira uruhare muri Jenoside mu gihe bari bakwiye gufata iya mbere mu kwamagana uwo mugambi mubisha wa sekibi.Duhereye mu kiriziya gatorika musenyeri Nsengiyumva Tadeyo yari muri komite central ya MRND, Umushumba wa kiriziya Gatorika yamusabye kubivamo aranga .Muri EPR, uwayiyoboraga  icyo gihe yohereje abapasitoro i Remera –Rukoma kandi azi ko bagiye kwicwa .”

Muri icyo gitabo havugwamo ko mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, hari insengero na kiliziya  nka Ntarama , Nyamata ziciwemo abatutsi batari bacye bari bazihungiyemo bibwira ko mu nzu yitiriwe izina ry’Imana bashobora kuharokokera ariko ntibyabahira kuko bamwe mu bari baziyoboye bari bamaze kwiyambura umwambaro wera  bakifatanya n’imbaraga z’umwijima bakica abanyarwanda bangenzi babo.

Umwe mu bari muri icyo gikorwa yagize ati:”Birababaje kumva mu gihe cyo kwibuka , tariki ya 7 Mata kiriziya gatoroka ivuga ko abasaza bafungiye jenoside yakorewe abatutsi barekurwa.Biriya ni gukomeza gutoneka abayirokotse.Kuko  hari aho bigaragara ko ziriya  nterahamwe , iyo zifunguwe zivuga amagambo mabi zikomeretsa abo zahekuye.”

Bwana Sebera abona  kuba hari bamwe mu banyamadini n’amatorero  muri iyi minsi mu ivugabutumwa bavuga ko bigisha ubutumwa bwiza bidahagize mu gihe batarasaba imbabazi ku mugaragaro.

Ati:” Mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi, abakoroni bazanye agakiza mu Rwanda ntibigisha ijambo ry’Imana uko bikwiye kubera izindi nyungu bari bafite zirimo izo kurema ibice mu banyarwanda. Ibyo byatumye abanyarwanda benshi bananirwa kuba abakristo bukuri mu gihe cya Jenoside ahubwo baba abanyedini ariko badakunda Imana by’ukuri n’ubwo benshi mu bakoze Jenoside bahoraga mu nsengero na Kiliziya basenga. Rero bamwe mu bavuga ko bigisha ivugabutumwa  ribohora imitima y’abanyarwanda no kubomora ibikomere basigiwe na Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, hari ababikora ku nyungu zabo bwite, bafite izindi ndonke zitazwi.”

Sebera yasoje asaba abarokotse jenoside yakorewe abatutsi kwihangana, ndetse avuga ko n’undi wese washaka kwandika igitabo , yamutera inkunga .

Nyirubutagatifu Vedaste

 1,473 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *