Abarya aya betingi bakomeje kurira ayo kwarika, nyuma yo gukomeretswa na Senegal ,Maroc ibubikiye imbehe

Kubera kubura akazi gafatika , muri iki gihe abasaza n’urubyiruko muri rusange birwa mu byo bita betting akaba ari uburyo bwo kurimanganya no kubeshya kugirango ubone uko urya mu bijya nye n’imikino y’amahirwe igusaba gutombora amakipe yanganyije cyangwa yatsinze muri ruhago.

Ujya kumva ngo kanaka yaraye ariye ibihumbi magana atanu yateretseho trois cent (300 frws) gusa .None  urugiye kera ruhinyuje  intwari.Bamwe mu babetinga imikino ya CAN bararira ayo kwarika kubera guha amahirwe amakipe y’ibigugu bikarangira atsinzwe.

Mu minsi ishije Cote d’Ivoire yanyagiye Senegal, ubwo ababetinze Senegali baba barahiye.Ntubukeye kabiri Afrika y’epfo iba yiyongoje Maroco  iyikubita ahababaza maze abagombaga kuyikuraho amarongo batangira kuvuga ko n’ubundi nta mupira w’abarabu uretse amayeri yabo!

Maroc yakubitiwe ahareba i Nzega na Senegal nizo kipe zahabwaga amahirwe yo gutwara igikombe cya CAN.

Nkuko bitangazwa n’ababetingiye Maroc  ngo bayihaga amahirwe biteye nuku ntu  iri ku mwanya wa 13 ku isi …Byongeye,imaze igihe kitarenga imyaka ibiri yesuye ikipe y’Ububiligi .
Icyo gihe yari iya kabiri ku işi iyihamangira 2-0 !

Ni gute rero yabirengaho igatsiburwa na Bafana Bafana yo muri Afrika y’epfo iri ku mwanya wa 66 ,byongewe ikaba ahagana mu mpera z’umwaka ushize yarahuriye n’uruva gusenya i Butare kuri Stade Huye ,ikahatsindirwa.

Uwitonze Captone

 8,912 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *