GS Kampanga ikigo cy’indashikirwa mu burezi no mu mikino

GS Kampanga ni ishuri riherereye mu murenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze,Intara y’amajyaruguru, ni ishuri rifite uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 ryubatswe mu mudugudu w’ikitegerero ubarizwa muri kano gace.

Nkuko bitangazwa na Jean de Dieu Twagirimana Umuyobozi w’Ishuri ngo GS Kampanga ngo  ni ishuri ntangarugero mu gutanga ireme ry’uburezi.

Ati:”GS Kampanga ni ikigo gifite abanyeshuri bakabakaba hafi 2000,  akaba ari indashyikirwa no mu mikino .Hano turi kuri Tapis Rouge Nyamirambo ikigo cyanjye cyahuye n’icya kirehe , mu bigo biterwa inkunga n’Intara ya Rhenanaie Paratina mu Budage tuvuyemo biruhanyije kuri penariti hafi 12.Abanyeshuri banjye natako batari bagize.Nyuma y’amasomo tugiye no kongera ingufu mu bijyanye na sport cyane cyane mu bijyanye n’imikino.”

Jean de Dieu Twagirimana yabwiye ikinyamakuru Gasabo ko GS Kampanga ari ikigo cyiza cyatashywe ku wa 5 /7/2021 ubwo harimo hizihizwa ku nshuro ya 27 kwibohora .

GS Kampanga ni ikigo kiza  kiri mu gace nyaburanga mu munsi y’ibirunga.Hakaba habera ibikorwa byinshi by’iterambere ry’uburezi ni muri urwo rwego higeze gutangirizwa  gahunda y’ukwezi k’umuco mu  mashuri kwahariwe kwigisha no gutoza abanyeshuri gukoresha Ikinyarwanda neza mu rwego rwo kugisigasira no guhamya Ubunyarwanda.

 3,033 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *