Perezida Kagame asanga abaturage baturiye Pariki bahakura ibibatunga by’ibanze mu buzima bwabo.

Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Nzeri 2024, ubwo yatangiza ku mugaragaro inama mpuzamahanga y’iminsi itatu, y’abari mu rwego rw’ubutabera mu Bihugu byo Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth).
Umukuru w’Igihugu mu ijambo rye, yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Rwanda hashyizweho amavugurura mu rwego rw’ubutabera akaba yaratanze umusaruro mu kubungabunga ibidukikije.

Yagize ati: “Mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, twashyizeho amavugurura mu nzego z’ubutabera. Ibyo byaje nyuma yo kuganira tukabona ko hakwiye ukwibohora kandi ko amategeko ari urufunguzo rw’amahoro, umutekano n’iterambere.”

Yongeyeho ati: “Icyambere twashyize mu mategeko ni uguca ikoreshwa rya palasitiki, ingaruka zaragabanutse, uretse kuba imihanda, ingo zacu, byaragize isuku, icyo cyemezo cyatumye tubasha kubungabunga umutungo kamere tutitabaje imbaraga z’ahandi.”

Umukuru w’Igihugu yumvikanishije ko hashize imyaka myinshi u Rwanda rubungabunga Pariki z’Igihugu kandi bikaba bimaze gutanga umusaruro ufatika.

Ati: “Ku Isi yose, izi Pariki ni ubuturo bw’amako menshi bw’ibinyabuzima nubwo hari abantu bakibibangamira.”

Perezida Kagame yavuze ko kandi n’abaturage baturiye izo Pariki bahakura ibibatunga by’ibanze mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibyaha byibasira inyamaswa byambukiranya imipaka biteza umutekano muke ibihugu n’u Rwanda rurimo.

Ati: “Kubera iyo mpamvu rero imikoranire mu gushyiraho amategeko ni ingirakamaro, bikajyana no kugira amategeko n’abacamanza bigenga, bityo tuzakora byinshi bigamije kubungabunga ibidukikije byacu no gutanga ubutabera aho bukenewe”.

Umukuru w’Igihugu akaba yasaba abitabiriye iyo nama kwicara baganira kuri izo mbogamizi zikibangamiye ibidukikije muri rusange mu rwego rwo guteza imbere abaturage bigirira akamaro.

Iyo nama y’abari mu rwego rw’ubutabara yiga ku gushyiraho amategeko arengera ibidukikije yitabiriwe n’abagera 317, baturutse mu bihugu 45 byo mu muryango wa Commonwealth.

Ni inama igiye kumara iminsi itatu iteraniye i Kigali, kuri iyi nshuro iragaruka ku butabera burengera ibidukikije.

Ndabateze Jean Bosco

 1,287 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *