Amajyaruguru: Ubuyobozi bwahawe umukoro wo gukemura ibibazo by’abaturage ku gihe kandi vuba birinda imirongo iboneka Perezida yabasuye.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude yasabye abayobozi bo mu ntara y’Amajyarugu guhagurukira gukemura ibibazo by’abaturage ku gihe kandi vuba, birinda gusiragiza abaturage ahubwo bagakemurirwa ibyo bibazo aho kugira ngo bajye babisanganiza umukuru w’igihugu igihe yabasuye.

Ibi byagarutsweho mu biganiro Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Musabyimana Jean Claude yagiranye n’abayobozi b’inzego zibanze zitandukanye zo mu ntara y’amajyaruguru, aho abayobozi basabwe ibintu by’ingenzi bitatu aribyo: gukorera abaturage , hirindwa imirongo y’abaturage ikunda kuboneka hirya no hino mu gihugu iyo Perezida yabasuye , guhuza iterambere n’imibereho myiza yabo ndetse no gufatanya n’abayobozi kubaka inzego zishoboye.

Ku ngingo yo kugabanya imirongo, Minisitiri Musabyimana Jean Claude yagize ati ” Buri muyobozi wese mu rwego rwe, agomba kwegera abaturage akamenya ibibazo byabo, akabikemura cyane cyane mu nteko z’abaturage aho ubwabo bagomba guhabwa umwanya ndetse hakabaho n’imikoranire n’izindi nzego cyane cyane nka ba rwiyemezamirimo bambura abaturage ndetse n’ingurane zihabwa abaturage ku byabo biba byarangijwe n’imishinga y’ibikorwa remezo kandi n’abategura iyo mishinga, bajya babanza kubitekerezaho, umuturage akimurwa yabanje kwishyurwa.Ibi byose kandi bigatangirwa raporo ku gihe.”

Ku ngingo ya 2 yo guhuza iterambere n’imibereho myizay’abaturage, Minisitiri yagize ati ” Iterambere rijyana n’ibikorwa remezo. Niyo mpamvu nk’abayobozi mugomba kubaka ibikorwa remezo kandi bikagezwa ku baturage, hashakwa abashoramari n’imishinga ikozwe, abaturage bakayibonamo akazi, bityo ubukene bugacika mu baturage.”

Naho ku ngingo ya gatatu , Minisitiri Musabyimana yavuze ko inzego z’ubuyobozi zigomba kuba zishoboye ( zifite ubumenyi ndetse zifite n’ibikoresho bihagije).

Mu ijambo rye, Guverineri w’Intara y’amajyaruguru, Nyirarugero Dancille , yagarutse ku kibazo cy’ubushomeri bwugarije urubyiruko, by’umwihariko mu karere ka Burera na Musanze, asaba ko cyakorerwa ubuvugizi.

Guverineri w’Intara y’amajyaruguru, Nyirarugero Dancille (Photo:Gasabo)

Yagize ati “ Mu bibazo twifuza ko byakorerwa ubuvugizi harimo n’ikibazo cy’urubyiruko rwinshi rwugarijwe n’ubushomeri mu karere ka Musanze na Burera ugereranyije n’ahandi mu gihugu.”

Kuri iyi ngingo, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Musabyimana Jean Claude yeretse abayobozi bo mu ntara y’amajyaruguru amahirwe menshi abazengurutse bakwiye kubyaza umusaruro bagashakiramo imirimo urubyiruko.

Yagize ati “Intara y’amajyaruguru ifite ubukungu buyizengurutse n’ibyiza bitandukanye, abenshi bakabisiga ahubwo bakajya gushaka ibisa nabyo mu bihugu by’abaturanyi. Muri iyi ntara hari amakoro menshi kandi ashobora kubyazwa umusaruro, agatanga n’ imirimo ku rubyiruko hubakwa imihanda y’amakoro aconze neza, amahoteli menshi arubakishwa amakoro, bityo ubuyobozi mwatekereza n’ibindi mwakoresha aya makoro mukayabyaza umusaruro n’urwo rubyiruko rukahabonera akazi.”

Mukampunga Domina ni umwe mu bayobozi b’inzego zibanze witabiriye ibiganiro. Yabwiye umunyamakuru wa Gasabo.net ko yishimiye ibitekerezo bungukiyemo, avuga ko bagiye gushyira mu bikorwa inama zose bagiriwe mu gukemura ibibazo by’ abaturage bayoboye bidategereje ko bizakemurwa na Perezida Paul Kagame yasuye abaturage.

Yagize ati ” Impanuro dukuye aha, zatwubatse kandi ibyo twasabwe byose tugiye kibishyira mu bikorwa , duhereye cyane cyane mu gutanga serivisi nziza, dukemura ibibazo by’abaturage ku gihe ku buryo imirongo igaragara Perezida yasuye abaturage, iwacu mu majyaruguru itazahaboneka cyangwa se n’ubwo yaboneka ikaba ireba bya bibazo bireba izindi nzego ariko twarabitangiye raporo mu nzego zibishinzwe.”

Ibi biganiro byari byitabiriwe n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yose 89 igize intara y’amajyaruguru, abayobozi b’uturere dutanu tuyigize, abanyamadini n’amatorero akorera mu ntara, inzego z’umutekano, abikorera, abacuruzi n’abandi bagize inama y’umutekano itaguye y’intara.

 230 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *