Ishyaka Democratic Green Party ryakoresheje biro politiki n’amahugurwa
Tariki ya10-11 Gicurasi, Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party Rwanda) ryakoze inama ya biro politiki n’amahugurwa .
Mu gutangiza ayo mahugurwa Hon.Dr Frank Habineza, Umuyobozi w’Ishyaka Democratic Green Party, yahaye ikaze abarwanashyaka ababwira ko bamwe baherukana umwaka ushyize mu gihe cy’amatora ya Nyakubahwa , perezida wa repuklika n’abadepite. Yerekana abadepite na senateri bahagarariye ishyaka Green Party mu Nteko.
Ati: ”Dufite icyizere gikomeye cyane ko ishyaka ryacu rizakomeza gukorana na leta muri gahunda zose z’iterambere , igihe kirageza ko ishyaka ryongere ngo rikore neza cyane ko abenshi duherukana mu gihe cy’amatora , nyuma yayo matora turi kunoza imishinga yo guteza imbere abari n’abategarugori muri rusange.”
Amwe mu mafoto y’Abarwanashyaka Green Party
Source photos:Uwitonze Captone/Journa Gasabo
Nyuma y’amatora aheruka y’umukuru w’igihugu n’abadepite, umwaka ushize abarwanashyaka ba Green Party bongeye guhura batora abakomiseri 13 bagize iryo shaka ,komiseri mukuru yongeye kuba senateri Mugisha Alex.
Nyuma y’icyo gikorwa Hon. Habineza Frank, perezida w’ishyaka yibukije abarwanashyaka ideology y’ishyaka naho Hon. Ntezimana Jean Claude avuga kuri manifesto yaryo.
Dr. Frank Habineza, Perezida w’ishyaka yibukije abarwanashyaka gukomeza kuzirikana amahame y’ishyaka ryabo bagaharanira demokarasi, gukemura amakimbirane mu buryo bw’amahoro bityo iterambere rikihuta ndetse no gukomeza kurengera ibidukikije.
Uwitonze Captone
595 total views, 786 views today