DUSHIMUMUREMYI Prosper na muramu we UWAMUNGU Charles bavugwaho uburiganya mu kwitoresha ngo bayobore ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi b’ibirayi mu Rwanda “IABIRWA”.

Ikirayi ni igihingwa gifatwa nka zahabu mu bahinzi b’uturere twa Burera; Musanze; Nyabihu; Gicumbi na Rubavu. Ku itariki ya 01/06/2022, amakoperative y’abahinzi b’ibirayi bo muri turiya turere muru buri koperative hoherejwe abahinzi babiri bahagarariye abandi ngo batore inzego zizabahagararira mu ihuriro bise “Ihuriro ry’Amakoperative y’Abahinzi b’Ibirayi mu Rwanda”, impine yaryo ni “IABIRWA”.

Amatora yabaye ku bwitabire bw’abantu ijana na makumyabiri “120”, amatora arangiye hafatwa ifoto y’urwibutso ariko abari bahagarariye igikorwa cy’itora “MINAGRI; MINICOM; NCCR na RCA”, batangarije abitabiriye igikorwa ko abatowe bazarahira nyuma y’iminsi irindwi hamaze gusuzumwa ko nta mizizo “Kuba atarambuye banki cyangwa ikigo cy’imari; Atarafunzwe igihe kingana cyangwa kirengeje amezi atandatu; Kuba atarakurikiranyweho ibyaha bikomeye; …”, nyuma yo gusuzuma ibyo byose bakemezwa bakarahira.

AMATORA ARAVUGWAMO UBURIGANYA

Ikinyamakuru gasabo.net cyakurikiranye amatora ndetse kigerageza no kwegera abayitabiriye bo muri turiya turere, hari mu gihe cyo kwinegura biyakira bamwe muri bo batangiye kwijujuta ko i Burera hiyamamaje umuntu utari umuhinzi.

Twageze mu karere ka BURERA dusanga abahinzi bo muri koperative Terimberemuhinzi/ Kidakama nabo bafite icyo kibazo  koko, ko umugabo DUSHIMUMUREMYI Prosper ko yishize ku buyobozi bwa koperative agamije kuzitoresha mu ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi b’ibirayi mu Rwanda kandi atari umuhinzi dore ko n’ubundi yari yaritoresheje muri koperative Terimberemuhinzi/ Kidakama nambere yifashishije akajagari kariho igihe cy’UBUMAMYI. Atorwa nk’umwanditsi wayo bimuha amahirwe yo kuba umwanditsi w’ihuriro ry’abahinzi b’ibirayi mu karere ka Burera, amahuriro yabo mu turere ataraseswa.

Mu turere duhinga ibirayi hakunze kuvugwa UBUMAMYI mu micururize yabyo, hatekerejwe byinshi ngo akajagari gakurwe mu bucuruzi bw’ibirayi harimo: Gushiraho amahuriro y’abahinzi mu turere; Hashizwaho ama Company’s atandukaye ariko byose biranga umumamyi aba imbogamizi, igihe kigeze imicururize y’ibirayi yegurirwa amakoperative y’abahinzi babyo ku makusanyirizo yabo.

Ubu buryo byaje kugaragara ko bushoboka kandi ari igisubizo ku muhinzi, igihe hazaba hari ubuyobozi buhuriweho n’amakoperative yose kandi  ahuriza hamwe umusaruro ku isoko rinini rizwi rya NZOVE.

Muri uko guca UBUMAMYI, hari igitekerezo ko umuhinzi n’umucuruzi bahura bakagura nta muhuza ariwe wa mumamyi wishira hagati yabo ndetse umuhinzi munini agahabwa ibyangombwa na koperative abarizwamo akigereza umusaruro ku isoko rigari.

Umumamyi si umuhinzi kandi si n’umucuruzi ariko usanga ariwe ubangamye mu micururize y’ibirayi, bimaze kugaragara ko ya mahuriro yari yashizweho mu turere ntacyo yamaze kandi ko hamwe na hamwe yagiye abangamira abahinzi yavanweho araseswa.

Ikibazo cyahabaye abari bakuriye ayo mahuriro yasheshwe nibo bashaka kuyobora ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi b’ibirayi ku rwego rw’igihugu cyo kimwe na DUSHIMUMUREMYI Prosper utari umuhinzi wahoze ari umwanditsi mu ihuriro ry’Akarere ka BURERA, wavuzweho kenshi guhemukira abahinzi kuko ngo afite uruganda rutemewe rukora inyongera_ musaruro uretse ko nta bimenyetso simusiga abamuvuga bagaragaza ngo akurikiranywe.

Muri abo kandi havugwamo na muramu UWUMUREMYI Charles wari ukuriye ihuriro ry’abahinzi b’i Musanze uvugwaho ibintu by’ubwambuzi mu mabanki n’ahandi, uyu yigeze no gutoroka i gihugu amara igihe Uganda aza kugaruka abifashijwemo n’umuryango we dore ko afite umuryango wifashije.

DUSHIMUMUREMYI Prosper ntabwo ari umuhinzi, impungenge ku bahinzi ni uko ayoboye ihuriro yungirije muramu we UWUMUREMYI Charles. Ibintu bitemewe mu Itegeko rishya rigenga amakoperative mu Rwanda.

Itegeko nomero 024/2021 ryo kuwa 27/04/2021, rigenga amakoperative mu Rwanda, cyane ngingo yaryo ya35 n’iya44, ntibyemewe ko DUSHIMUMUREMYI Prosper na UWAMUNGU Charles bahurira muri Nyobozi y’ihuriro IABIRWA cyane ko DUSHIMUMUREMYI Prosper abana nk’umugore n’umugabo na mushiki wa Charles witwa NYIRATUNGA Catherine kandi babana byemewe n’amategeko, uyu mu muco nyarwanda bitwa “Baramu” nk’uko bigaragara kuri Invitation y’ubukwe bwa Prosper na Catherine bwabaye tariki 28/11/2021 ndetse no mu iranga_ mimerere ya Charles ni mwene RWABUZE Josué.

.

Ikindi kivugwa kuri DUSHIMUMUREMYI Prosper si umuturage w’i Burera kandi si n’umuhinzi waho; Ni umuturage w’Akarere ka NYARUGURU waje gutura mu karere ka MUSANZE; Ukorera akazi k’ubucuruzi muri Centre ya Gahunga ho mu karere ka BURERA. Ntabwo ari umuhinzi nk’uko abyiyitirira, ikimenyimenyi nta butaka ahafite ndetse nta n’ubwo akodesha yagaragaza ahingamo kuko nta kiro na kimwe arageza ku ikusanyirizo ahubwo yakoresheje amayeri ngo abe umunyamuryango wa koperative Terimberemuhinzi/ Kidakama ashakisha n’imbaraga zo kwitoresha igihe cyashize cyo mu bumamyi.

Umuhinzi aganira n’ikinyamakuru gasabo.net ati “Ejo bundi hongeye kuba amatora y’abahinzi, DUSHIMUMUREMYI Prosper akora iyo bwabaga aburizamo igikorwa cy’amatora yitwaje umwanya yarafite mu ihuriro ry’Akarere ka Burera ritaraseswa”; Undi muhinzi babana muri nyobozi ya Koperative ati “Ibi byose bivugwa ni bimwe bisa na bwa bumamyi bwamaganwe kuko bibangamiye umuhinzi, DUSHIMUMUREMYI Prosper ntiyari kwiyamamaza ku mwanya wa Vice Président atari umuhinzi ndetse anamaze kubona UWUMUREMYI Charles atorewe kuba Président wa Nyabozi w’ihuriro IABIRWA ngo anabirengeho abizi ko ari muramu we ngo yiyamamarize kumwungiriza”.

Mu miyoborere mibi twabyitwa kubaka AKAZU. Ibindi byose Prosper arabyemerewe nk’umunyarwanda kuko afite uburenganzira bwo gutura aho ashaka; Gukorera aho ashaka ndetse no gukora ibyo ashaka ariko bitanyuranije n’Itegeko. Ubu akaba ari uburiganya bagaragaje ku ikubitiro ndetse ni inenge ikomeye ibabuza kuba umwe muribo yazongera kwiyamamaza muri IYABIRWA, bityo ni ugutegura andi matora bagasimbuzwa abandi.

Gusa mu nkuru y’ubutaha tuzabagezaho imyitwarire ku bivugwa kuri Prosper kuko biteye impungenge société, afite imigambi mibi ku bantu kandi akenshi nibyo bintu apfa n’abaturage ndetse ikibabaje ibyo akora abyitirira abayobozi. Tuboneyeho kumugira inama yo gukosora imyitwarire ye no kureka iterabwoba ashira mu bantu; Ikindi arekere abahinzi uburenganzira bwabo akore imirimo ye y’ubucuruzi bw’inyongera_ musaruro kandi aharanire ko abahinzi bamugirira icyizere abagurisha imiti n’amafumbire byizewe.

DUSHIMUMUREMYI Prosper na UWAMUNGU Charles babivugaho iki?

Ku murongo wa terefone igendanwa, twaganiriye na Prosper adutangariza ko ari umugore witwa Maman Fils wiremye agatsiko n’abantu bamwanga bamuryora ko atari Umunyagahunga ko ahubwo ashaka kubarega kumuvangura no kumutoteza.

Twageze mu Gahunga gukurikirana iby’urwo rwango Prosper avuga twasanze nta shingiro bifite kuko uwo mugore twavuganye nawe adutangariza ko atabimuhora, ati “Nanjye ntabwo mvuka mu Gahunga nahageze nshakisha imibereho, ndahashima mpubaka n’inzu; Prosper yaje ahansanga ansaba kumukodesha icyumba acururizamo twumvikana amafaranga ariko kunyishura bikanga.

Byageze n’igihe ansaba kumutiza icyangombwa cy’ubutaka ngo koperative imugurize amafaranga ibihumbi magana atanu, icyangombwa ndakimwima ahubwo musaba kunsubiza inzu kuko yarananiwe kunyishura ajya ahandi, kuva icyo gihe yatangiye kunyishiramo no kundeba nabi”. Tumubajije isano afitanye na Charles araceceka;

UWAMUNGU Charles twamubajije isano afitanye na Prosper adutangarizako ari muramuwe kwa sewabo, ko se w’umugore wa Prosper yitwa NDIZIHIWE akaba ari umuvandimwe wa data RWABUZE witabye Imana akaba ari nayo mpamvu mu bukwe bwa Prosper hakoreshejwe izina rya data kuko ariwe uzwi mu muryango, bityo ko ibyo ntabibonamo isano yatuma Prosper atanyungiriza ngo dufatanye kuyobora ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi b’ibirayi mu Rwanda. NYIRATUNGA Catherine ni mushiki wa UWAMUNGU Charles, mu mvugo nziza akitwa Umufasha wa DUSHIMUMUREMYI Prosper, bityo iyo sano ibangamiye Itegeko rigenga amakoperative mu Rwanda, bityo nyuma yo kugaragara muri ubwo buriganya ntibagomba kwemererwa gutorwa mu ihuriro IABIRWA.

Twagerageje kuvugana n’inzego z’ubuyobozi NCCR; RCA; MINAGRI na MINICOM, bose icyo bahurijeho ni uko batabonye amakuru ku batowe, ko icyo bakoze kwari uguhagararira igikorwa no gufasha intumwa zoherejwe n’amakoperative kwitorera ababahagarariye mu ihuriro IABIRWA ariko ibibera mu makoperative n’amasano abantu bafitanye batabimenya, bityo ko niba hari ikigaragaye ko cyasuzumwa basanze gifite ishingiro “nk’ibyo by’isano” amatora akaba yasubirwamo kugira ngo ibintu bikorwe mu muco.

Ku bijyanye no kwemeza abatowe, abari mu cyumba cyabereyemo amatora batangarijweko bazemezwa burundu nyuma y’iminsi irindwi hamaze gusuzumwa ko abatowe nta yindi mizizo bafite ari nabwo bazarahirira inshingano batorewe. Ikindi nk’itangazamakuru tutabura kugarukaho ni icyifuzo cy’abahinzi bo muri Terimberemuhinzi/ Kidakama bifuza ko bakorerwa ubuvugizi RCA igategeka ko amatora y’ababahagarariye muri koperative yabo yasubirwamo bakitorera abo bashaka mu mudendezo wabo.

Ikinyamakuru gasabo.net cyanditse inkuru nyuma yo gusesengura ibibazo byinshi abahinzi bahura nabyo kuko cyakoze inkuru nyinshi ku bahinzi b’ibirayi bakunze kukigaragariza ibibazo bafite, maze umunyamakuru asoza atanga inama ko DUSHIMUMUREMYI Prosper yakwibwiriza agatanga umwanya niba yifuza kuba umuhinzi akabikora ariko kugeza ubu ntabwo ari umuhinzini ni umucuruzi w’inyongera_ musaruro nk’uko byemezwa na benshi ndetse n’abo bafatanije kuyobora koperative Zamukamuhinzi, bityo ashore imbaraga mu kugeza ku bahinzi inyongera_ musaruro zujuje ubuziranenge kandi ababera umufatanya_ bikorwa mwiza aho kubaremeza ashaka kubahagararira kandi mu by’ukuri atari umuhinzi.

Kwihesha ubuyobozi nabyo ni nk’UBUMAMYI kandi Umuyobozi agomba kugaragara nk’umugaragu wabo ayobora “Matayo 20: 26_ 27”, bityo na UWAMUNGU Charles ntabwo yigaragaje neza nk’umuntu wahagarara mu kuri kuko atashatse kuvuga ku isano ry’amaraso afitanye n’umugore wa DUSHIMUMUREMYI Prosper witwa NYIRATUNGA Catherine, umukobwa wa RWABUZE Josué.

Uwitonze Captone/gasabo.net

 1,072 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *