Ikitwa bank Lambert (urunguze) gikomeje kuvuza ubuhuha mu Karere ka Musanze
Ngo mu Karere ka Musanze haravugwa ikitwa banki lambert ( urunguze ) , mu bijyanye no gucuruza amafaranga n’ubwambuzi bushukana.Banki Lambert akaba ari bumwe mu buryo bwo kubona amafaranga wifuza ariko uwayaguhaye ukamuha inyungu nini ukurikije iya banki , mu Mujyi wa Musanze ngo bikaba bigeze ku gipimo kiri hejuru cyane .
Ikindi kibabaje nanone nuko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bukomeje kurebera amahano abera muri kariya gace kandi nyamara uru runguze rubangamiye umutekano w’abaturage.
Koko rero ngo hari Umuyobozi ukomeye mu Ntara y’amajyaruguru uherutse gutangariza itangazamakuru ko ntacyo ubuyobozi bwakora kuri iki kibazo, ko abafata urunguze bitega imutego bakagirana amasezerana n’ababaha urunguze nyamara uyu muyobozi akirengagiza ko ibi bikorwa byo gutanga urunguze ubwanyo bibujijwe n’amategeko igihugu kigenderaho.
Sebageni Justin, umwarimu wigisha ku mashuri abanza ya Kampande, akagari ka Rungu nawe wahuye n’ibibazo bikomeye yatewe no kwitabira urunguze avuga ko mu mwaka wa 2022, yafashe umwenda kwa Norbert maze ku mayeri asanzwe akoresha, amasezerano y’uyu mwenda wa 768.000 akorwa hagati ya Sebageni Justin na mwishywa wa Norbert witwa Ndabarinze Joseph.
Sebageni yatangiye kubahiriza ibikubiye mu masezerano, ariko amafaranga ajya ayishyura Norbert aho kwishyura Ndabarinze, byongeye kandi, nk’uko bisanzwe mu bucuruzi bw’urunguze, nta nyandiko yigeze ikorwa igihe cyose Sebageni yishyuraga Amafranga Norbert.
Igihe cyarageze Sebageni arangiza kwishyura ariko atungurwa nuko Ndabarinze yahise ajya kumurega mu bunzi ku mpamvu yo kutamwishyura wa mwenda we yemeje ko atigeze amwishyuraho n’urumiya, urubanza Sebageni yatsinzwe kuko nta bimenyetso byo kwishyura yigeze agaragaza, ategekwa kwishyura ya mafranga 768.000.
Aya mafranga Sebageni ntiyashoboye kuyabona ngo ahite ayishyura, ahubwo umuhungu we witwa Twubahimana Desire, yaramugomboye yemera kugura ubutaka ise yari yatanzeho ingwate kwa Ndabarinze, ubutaka bwari bugize igice kimwe cy’ubutaka bunini bufite no 4/03/05/04/600 Sebageni atuyeho.
Desire yahise agirana amasezerano na Ndabarinze yemeza ko amugurishije ubwo butaka kandi ko azamufasha kugira ngo abwandikweho, ariko nanone biyibagiza ku ubu butaka bwari bukibaruwe kuri Sebageni.
Ibikubiye muri aya masezerano Ndabarinze ntiyigeze ashaka kubyubahiriza ngo ahindurize Desire icyatumye Desire yitabaza abunzi ku rwego rw’akagari ngo bategeke Ndabarinze kumuhinduriza nubwo nabo bari bazi ko bitoroshye gukora ibyo kuko ubu butaka ntibwigeze bukurwaho igipande cyahawe Ndabarinze ngo kibe cyarakorewe n’ihererekanya cyonyine.
Abunzi ku rwego rw’akagari bemeje ko Ndabarinze atsinzwe, ko ku bw’ibyo agomba guhinduriza Desire, iki cyemezo Ndabarinze akaba yarahise akijuririra ku rwego rw’abunzi b’umurenge.
Ubujururire bwarabaye ariko mu buryo butunguranye, hagobokwamo Hategekimana Norbert wasabye inteko y’abunzi ko yatesha agaciro amasezerano Desire yagiranye na Ndabarinze kubera ko ubu butaka bwose buri kuri UPI 4/03/05/04/600 ( aho kuba igice kimwe) yabuguze na mwishywa we Ndabarinze Joseph, anagaragaza amasezerano y’ubugure yagiranye na mwishywa ariko bigaragara ko yakozwe nyuma y’aya Desire na Ndabarinze.
Ibi ariko ntibyabujije abunzi ku rwego rw’umurenge kwemeza ko ubujurire bwa Ndabarinze n’itambamira rya Hategekimana nta gaciro bifite, ko ku bw’ibyo Ndabarinze ategetswe guhinduriza Desire.
Nyiranziza Francine wo mu Murenge wa Gataraga avuga ko umugabo we yamutwaye icyangombwa akaza kubimenya bageze mu bunzi basabwa guhinduza ubutaka.
Yagize ati: “Umugabo wanjye yatwaye icyangombwa cy’ubutaka ntabizi, aragenda afata urunguze rw’amafaranga ibihumbi 400, kubera ko bari bumvikanye ko azajya yunguka 30% byarazamutse bigera muri miliyoni imwe na magana cyenda, kuyishyura biramunanira kandi ibyo ntabyo nari nzi, ubwo batureze guhinduza ubutaka ndatungurwa, umugabo ageze aho ubu yahungiye muri Uganda.”
Nyiraneza akomeza avuga ko abatanga urunguze batagira imbabazi kandi ntabwo bajya bumvikana nibura ngo babe badohora.
Yagize ati: “Tekereza amafaranga kuva ku bihumbi 400 akagera hafi kuri miliyoni 2, kandi mu by’ukuri nta kintu na kimwe wayabyaje, ntuyahaye umwana ngo ayajyane ku ishuri nibura ni nko kwishyurira ubusa, ikindi iriya nyungu ni nyinshi kuko hari n’ubwo igera kuri 50% ibyo ngo biterwa n’uburyo uba uyababaye, twe rero banze ko twumvikana nibura ngo twishyure nk’ibihumbi 600, badushora mu nkiko.”
Mukarukundo Jacqueline we avuga ko umugabo we yamwibye ibyangombwa by’ubutaka agiye gushaka undi mugore.
Yagize ati: “Umugabo wanjye twahoraga mu makimbirane ageze aho afata ibyangombwa by’ubutaka 2 abitangamo ingwate bamuha urunguze, icyangombwa kimwe yakishingiyeho umuntu muri banki acyakiraho inguzanyo, avuyeyo amuha urunguze urumva ko ari n’imyumvire ikiri hasi, tekereza gutanga ingwate yawe muri banki uvuyeyo akaguha urunguze, twagiye mu manza birangira iyo mirima itejwe cyamunara, amakimbirane atiza umurindi banki Lamberi kandi sinkubeshya”.
Imanza zirenga 100 zagizwemo uruhare na Norbert mu bitabo by’abunzi ba Rungu
Nk’uko abaturage bo mu kagari ka Rungu babibwiye itangazamakuru , ngo uburiganya bukorwa na Norbert atanga urunguze buri mu rwego rwo hejuru ku buryo iyo urebye mu gitabo cyakirirwamo ibirego cy’abunzi ba Rungu, ngo muri iki gitabo harimo ibirego birenga 100 bifitanye isano n’uru runguze rutangwa na Norbert.
Byinshi mu birego biri muri kiriya gitabo, ngo byagiye bitangwa na Norbert arega abo yemeza ko banze kumwishyura, ibi akabikora baragiye bamwishyura nyamara nk’uko twabivuze haruguru akaba nta nyemezabwishyu yigeze abaha.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, avuga ko imiryango ikwiye kubana mu mahoro kandi abayigize bakaganira ku kigiye gukorwa ku nyungu z’umuryango bakagendera kure banki Lamberi ahubwo bakagana ibigo by’imari.
Yagize ati: “Ikibazo cya banki Lamberi muri iyi Ntara y’Amajyaruguru cyavuzwe kenshi, ndetse hari abo cyagizeho ingaruka, kuri ubu rero icyo dukora ni ubukangurambaga twigisha abaturage kugana ibigo by’imari, kuko bitanga inguzanyo ku nyungu iciriritse kandi umuntu akishyura mu mutuzo, turakomeza tuganirize abaturage kuri iyi ngingo kandi bigenda bitanga umusaruro.”
Banki Lamberi abayikoresha ngo biratinda bikabakoraho bibateza ubukene, ikindi ngo abayifata baba bavuga ko ibigo by’imari bibakereza bibasaba ibyangombwa ngo nabyo bisaba igihe bagahitamo gufata urunguze, ariko abo byagizeho ingaruka babyamaganira kure.
Uwitonze Captone TEL:0788452689
278 total views, 3 views today