Ikipe ya Rayon sports iratabarizwa kuko Munyakazi Sadate ashaka kugurisha abakinnyi akigendera
Urugiye kera ruhinyuza intwali, ibi nibyo bibaye kuri Munyakazi Sadate Perezida w, ikipe ya Rayon sports.
Munyakazi Sadat ( Photo:net)
Bamwe mu bakunzi ba Gikundiro bati:”Munyakazi Sadate yinjiye mu ikipe ya Rayon sports avugako aje nk’umuterankunga wa Kampani yitwa MK card, aho aciye ibikuba biracika. Munyakazi yaje kuvumburwa ko MK card atariye, ahubwo ari iya Rukundo Fidele. Ibi nibyo byatumye atangira kwiha ububasha bwo gucuruza ikipe ya Rayon sports. Munyakazi Sadate ubwe yibwiriye inkoramutima ze nazo ntizamubikira ibanga, aho yazibwiye ko azacuruza Rayon sports ikazamufasha kwishyura amadeni yarafite mbere yuko aza kuyigabirwa na Muvunyi Paul. “
Amakuru ava ahizewe hagati muri Rayon sports, ngo iyo yakinnye ariyo yasuwe , ifaranga Rukundo ahita aritwara yiyishyura.
Bikaba bivugwa ko hafi abakunzi b’ikipe ya Rayon sports nta numwe ugikoresha MK card kuko ntigikora, ahubwo ifaranga rijya kuri konte ya Rukundo kugirengo ideni rye rishiremo. Ikibazo kidasobanutse hagati mu ikipe ya Rayon sports, nuko abafana batangajwe no kumva Munyakazi Sadate avuga ko umukinnyi Sarpong atazakina umukino uzabahuza na mukeba APR fc muri shampiyona? Akaba atarasobanura impamvu Sarpong atazakina kandi atarwaye ?
Umwe mu bafana ati :”Ariko uziko hari bamwe Rayon sport yabereye umutahe , tujye twirwa tuvuza induru na vuvuzela , ngo turogeza ikipe ngo itsindekandi bamwe barayigize bizinesi, bamaze kwikuriramo ayabo , umva ibivugwa kuri Sarpong none n’umukinnyi Jules Ulimwengu ngo nawe ifaranga azagurwa rizibera irya Munyakazi Sadate. Yayaaa aka ni akaumiro rwose !”
Bamwe mu bakunzi ba Rayon sports bati:”Igihe kirageze ngo ikipe ivemo ibibazo n’akaduruvayo, Munyakazi akwiye kwirukanwa kuko kuyobora byaramunaniye, ubu yadukanye iturufu yo kubeshya ko azubaka stade. “
Andi makuru ava mu ikipe ya Rayon sports mu nshuti za Sadate ngo arashaka gusubiza Yves Kimenyi APRfc mu rwego rwuko ngo basanze baribeshye kumwirukana. Abatabara nimutabare amazi atararenga inkombe.
Nyirubutagatifu Vedaste
3,519 total views, 1 views today