Ubushakashatsi bushingiye ku ikoranabuhanga nibyo bizateza imbere umuhinzi-mworozi
Ibi byagarutsweho tariki ya 20 Kamena 2025 ubwo hatangizwaga ku mugaragaro imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi ku ncuro ya 18 ku Mulindi mu Mujyi wa Kigali. Ni imurikabikorwa ryitabirirwa n’abantu benshi , inzego n’ibigo bikora ibijyanye n’ubuhinzi mu Rwanda ndetse hari n’abanyamahanga.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mark Cyubahiro Bagabe, ari nawe wafunguye ku mugaragaro iri murikabikorwa rihuriyemo abasaga 500 barimo abahinzi, aborozi, abikorera n’abandi bafatanyabikorwa, yaabasabye bamwe mu bafatanyabikorwa mu buhinzi n’ubworozi barimo abitabiriye iri murikabikorwa, kwifashisha ubumenyi n’ikoranabuhanga mu guhanga udushya twitezweho guhindura isura y’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda.
Yagize ati: “Ubu ni igihe cyo gukura u Rwanda mu buhinzi busanzwe bushingiye ku maboko, tukarujyana mu buhinzi bushingiye ku bumenyi, ikoranabuhanga n’ishoramari. Tugomba gutekereza ku isoko n’inyungu z’umuhinzi.”
Minisitiri Bagabe yanagarutse ku byihutirwa birimo kongera ifatanyabikorwa hagati ya Leta n’abikorera, kwagura inganda zifashisha umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi no gufasha abahinzi kubona inguzanyo n’ubwishingizi.
Yavuze ko gahunda ya “Tekana, Urishingiwe Muhinzi Mworozi” yageze ku bahinzi barenga 189,000, kandi Leta imaze gutanga miliyari 5 Frw mu gushyigikira iyi gahunda.
Ubuhinzi bufie akamaro kanini ku bukungu bw’u Rwanda kuko bwinjiza kimwe ca gatatu cy’umusaruro mbumbe w’igihugu. Uru rwego ruha akazi abarenga bibiri bya gatatu by’abakozi bose mu gihugu kandi iterambere rishingiye ku buhinzi ryyitezweho kugira uruhare runini mu kurwanya ubukene no guca ubukene bukabije. Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje guhindura urwego rw’ubuhinzi rukava kukigero cyo guhinga ibitunga imiryango rukaba urwego rutanga umusaruro mwinshi kandi mwiza, rugemurira isoko kandi rufasha mu kuzamura izindi nzego z’ubukungu. Ibi bizagerwaho binyuze muri gahunda zitandukanye zishyirwa mu bikorwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) n’ibigo biyishamikiyeho, ariko ikabifashwamo n’Urwego rw’Abikorera, abafatanyabikorwa mu iterambere ndetse n’abandi bireba bose.[14]
Uwitonze Captone
2,526 total views, 2,526 views today