Rubavu:Abahuye n’ibiza babonye miriyoni 44, zatanzwe na Croix Rouge y’u Rwanda

Tariki ya 14 Nzeli mu Karere ka Rubavu  Croix Rouge y’u Rwanda yakoze igikorwa  cyo gufasha bamwe mu baturage bahuye n’ibiza bo mu Mirenge ya Kanama, Rugerero, Nyundo na Nyakiriba.

Hakaba haratanzwe amafaranga miriyoni mirongo ine n’enye (44.000.000 frws) zo gusubiza mu buzima busanzwe abaturage basenyewe n’umugezi wa Sebeya.

Emmanuel Mazimpaka, umuyobozi muri Croix-Rouge y’u Rwanda, yabwiye itangazamakuru  ko amafaranga batanze ari ayo gufasha abaturage bahuye n’ibiza, akaba aje akurikira ubundi bufasha Croix-Rouge yatanze ibiza bikimara kuba.

Ati:”Hatanzwe  Amafaranga angana na miliyoni 44 ku  imiryango 500, harimo imiryango 100 yahawe ibihumbi 200 byo kugura ibikoresho byo gusana inzu zabo zangijwe n’ibiza, naho iyindi miryango 400 ihabwa ibihumbi 60 byo kugura ibibatunga nyuma y’uko ibiza byangije ibyo bari barahinze.”

Bamwe mu baturage baganiriye n’ikinyamakuru Gasabo, bavuze ko iyi nkunga ije ikenewe cyane kuko ije mu gihe cy’itangira ry’amashuri.

Umwe ati:”Ntumene ibanga ,…….Mu byo batubwiye gukoresha aya mafaranga bigoye kubishyira mu bikorwa kuko itangira ry’amashuri rirageze.Ntushobora kuyakoresha ikindi abana bari mu rugo babuze uko biga.Ikigiye gukorwa ni kubanza gukemura ibibazo by’amashuri y’abanyeshuri ibindi bikaza hanyuma.

 

Ni igikorwa Croix-Rouge y’u Rwanda  nk’umufasha wa leta ikora buri gihe habaye ibiza cyangwa gufasha abaturage babaye kurusha abandi , amafaranga akaba agera ku muturage binyuze kuri telefoni ngendanwa .Uretse Akarere ka Rubavu,  Croix Rouge Rwanda yateguye amafaranga yo guha abaturage basenyewe mu Turere twa Rutsiro, Nyabihu, Karongi na Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba, n’abo muri Musanze na Burera mu Ntara y’Amajyaruguru.

Mu byo Croix Rouge Rwanda nk’umufasha wa leta  yakoze harimo  kugoboka abaturage bahuye n’ibiza igihe bari kuri za sites , imodoka ifite  water tank yo kubagezaho amazi kuri za kugirango babone amazi yo koga kumesa no guteka .

 910 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *