Kurwanya malariya birasaba ingamba zikakaye

Muri iyi minsi , hafi mu gihugu hose barataka ikibazo cya malaraiya. Impuguke mu buzima zigaragaza ko kurwanya no kurandura burundu indwara ya Malaria, bisaba ingambwa zikomatanyije kuko ari byo bishobora gutanga umusaruro, mu kurinda abaremba bakazanazahazwa n’iyo ndwara ihitana abatari bake.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Prof. Claude Mambo Muvunyi, avuga ko umubare munini w’abarwara Malaria mu Rwanda bitabwaho, ndetse bakavurwa n’abajyanama b’ubuzima.

Ati “60% by’abayirwara bavurirwa mu bajyanama batarinze kujya kwa muganga, ibi byadufashije kugabanya umubare w’abarwara Malaria no kubasha gutanga ubufasha bwihuse ku baturage. Ikindi ni uko dufite inzego z’ubuzima zifite uruhare muri iyi gahunda, zirimo amavuriro y’ibanze na yo aba afite ubushobozi bwo kuvura no kwita ku baturage muri rusange, yiyongeraho ibigo nderabuzima, ibitaro by’Akarere n’ibikuru, byose ni mu rwego rwo gukomeza kurwanya no kurandura Malaria.”

RBC yatangaje ko impamvu y’iyo miti mishya ari uko iyari isanzwe itari iri guhangana na Malaria mu buryo bwifuzwa bitewe n’uko iyo ndwara yari imaze kuyimenyera.

Iyo miti igiye kwitabazwa ni izwi nka ‘dihydroartemisinin-piperaquine: DHAP’ na ‘artesunate-pyronaridine: ASPY’, ikaba imwe mu yemewe n’Ishami rya Loni ryita ku Buzima, OMS mu kuvura malaria idakomeye ifata abana n’abakuze

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Malaria muri RBC, Dr. Mbituyumuremyi Aimable, yabwiye itangazamakuru  ko iyo miti igiye kwifashishwa mu gihe iyari izwi nka Coartem yifashishwaga, byagaragaye ko itagihangana na Malaria mu buryo bwifuzwa haba mu Rwanda no mu bindi bihugu.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), igaragaza ko buri mwaka mu Rwanda haboneka abarwayi ba Malaria barenga ibihumbi 600, aho bavuye ku bari hagati ya Miliyoni 5 na Miliyoni 6 mu myaka itanu ishize.

Byumvikane ko leta y’u Rwanda ifite gahunda yo kurandura Malaria mbere y’umwaka wa 2030, bikaba biteganyijwe ko uyu mwaka  2025 hazatangwa inzitiramibu zisaga miliyoni 6.

Uwitonze Captone

 

 1,659 total views,  1,659 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *