Nyuma y’igihe gito gutumiza imiti ya SIDA hanze bigiye kuba amateka mu Rwanda.

Mu Rwanda hatangiye kubakwa uruganda ruzajya rukora imiti irimo amoko arenga ijana harimo igabanya ubukana bw’agakoko gatera Sida, igituntu na Malariya.

Urwo ruganda ruri kubakishwa n’Ikigo Apex Biotech Ltd cy’Abashinwa gisanzwe gikora imiti ivuye mu bimera, rwatangiye kubakwa mu gice cyahariwe inganda kizwi nka Special Economic Zone, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Gicurasi 2018.

Igice cya mbere cy’uru ruganda kizaba cyuzuye mu mezi 18 kandi kikazahita gitangira gukora. Kitezweho ko kizagabanya mu buryo bufatika imiti yatumizwaga hanze igera kuri 90%, nk’uko imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ibigaragaza.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba yavuze ko urwo ruganda ruje korohereza u 
Rwanda gahunda rwari rwatangiye yo kongera ireme ry’ubuzima, hanongerwa ibigo nderabuzima n’amavuriro.

Yagize ati “Apex Biotech ni inkuru nziza ku Rwanda rwashoye imari nini mu buvuzi rusange kandi bugera kuri bose. Ibyo byatumye hakenerwa imiti n’abifuza serivisi z’ubuzima.”

Biteganijwe ko igice cya mbere kizarangira kuzura gitwaye agera kuri miliyoni 18,2 z’Amadorari ya Amerika.

 1,661 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *