Kigali:Croix Rouge y’u Rwanda yashyikirije impamyabumenyi abanyeshuri basaga 90 ku bijyanye n’ubutabazi bw’ibanze
Muri gahunda za Croix Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa leta harimo kwigisha abaturage cyane cyane urubyiruko ubutabazi bw’ibanze.
Ni muri urwo rwego tariki ya 22 Nyakanga 2025 mu Karere ka Kicukiro muri kaminuza ya UNILAK, abanyeshuri basaga 90 bashyikirijwe impamyabumenyi zabo ku bijyanye n’amahugurwa y’ubutabazi bw’Ibanze bahawe na Croix Rouge y’ u Rwanda
Kubera ko aba bose bari abanyamuryango bashya, bafashijwe gushyiraho komite ya Section Jeunesse kuko iyari ihari yari icyuye igihe .
Mu masomo bahawe harimo gufasha uwavunitse bakamurinda kubyimbirwa, guhagarika amaraso ku wakomeretse n’ubundi bufasha bukorwa mbere y’ uko imbangukiragutabara imugeraho.
Umwe mu bahuguwe ati: “Amahugurwa twahawe ni ingirakamaro byumvikane ko aya masomo y’ ubutabazi bw’banze twahawe na Croix Rouge tumenye uko tuzitwara mu gufasha uwahuye n’impanuka, mu gihe ataragezwa ku bitaro .”
Uwitonze Captone
772 total views, 9 views today