Gufungura Rusesabagina biri kure nk’ukwezi, abari bamutegereje basubize amarwe mu isaho

Mbere y’uruzinduko rwa Antony Blinken mu Rwanda hari  umwuka utari mwiza muri dipolomasi ya Amerika n’u Rwanda, aho bamwe mu basenateri b’icyo gihugu cyotsaga  igitutu u Rwanda kuba rwafungura  Paul Rusesabagina wahamijwe ibyaha by’iterabwoba.

Byatumye bamwe  mu batavuga rumwe na leta y’u Rwanda  babigira iturufu ndende yo kuvuga ibyo bishakiye , basebya leta ko nta butabera buba mu Rwanda ndetse bakongeraho ko  noneho bagiye gufungura Rusesabagina ku gahato k’amahanga.

Nta na rimwe zimwe mu mpuguke mu bijyanye na dipolomasi zitahwemye gusobanura ko leta y’u Rwanda idakorera ku gitutu cy’abazugu kuko u Rwanda ari igihugu cyigenga.

Ibyo  byatangajwe na Martin Ngoga,  uyobora Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EALA, akaba yarabaye n’ Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda.

Mu nyandiko ye yasohotse tariki  ya 9 Kanama 2022 mu gitangazamakuru The Pan African yavuze  ku gitutu cy’amahanga ku butabera bw’u Rwanda, atanga ubuhamya ku byo yanyuzemo.

Ngoga yavuze ko bitumvikana uburyo umuntu yavuga ko aharanira ko himakazwa imiyoborere myiza ngo narangiza atsikamire ingingo zayo z’ingenzi.

Yavuze ko abo bantu bavuga ko bashyize imbere amahame ya demokarasi, iteka iyo hari ibyo bafite banenga, batajya babishingira mpamvu zifatika cyangwa ngo bitabaze icyo amategeko avuga mu kunenga kwabo.

Ati “Urugero, mu kunenga ubutabera bw’u Rwanda, iyo habaho nibura kugenzura amategeko igihugu kigenderaho hanyuma bakavuga bati, “murabona, ibi nibyo amategeko ateganya, uku niko umwanzuro w’urukiko unyuranya n’amategeko”, nibura byaba ari ikiganiro gifite ishingiro.”

Yavuze ko impamvu abo bantu bashingiraho banenga, zidashingira na rimwe ku isesengura rifite icyo rishingiyeho ahubwo bakora ibishoboka byose mu kumvikanisha ko urwego rw’ubutabera bw’igihugu rudashobora gutanga ubutabera buhamye.Atanga n’ingero z’abanyamategeko b’abanyamahanga bagiye bagongwa nurukuta wa’amategeko y’u RWANDA.

Ati “:”Peter Erlinder ni Umunyamategeko w’Umunyamerika watawe muri yombi mu Rwanda muri Gicurasi 2010. Icyo gihe nari Umushinjacyaha Mukuru.Yatawe muri yombi hashingiwe ku mategeko yacu ahana icyaha cyo gupfobya Jenoside no kubiba amacakubiri. Itegeko ubwaryo ryanengwaga n’ibihugu byinshi byo mu Burengerazuba bw’Isi. Gusa, iryo tegeko ryakozwe hashingiwe ku yandi mategeko aboneka mu Burayi ahana icyaha cya Jenoside yakorewe Abayahudi.”

Erlinder amaze gutabwa muri yombi hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, yatangiye kotsa u Rwanda igitutu na mbere y’uko agezwe mu rukiko.

Ngo hari ubusabe bw’abantu batandukanye bo muri Amerika bwatangiye kwisukiranya, busaba ko arekurwa. Ati “Kuba byarakozwe na mbere y’uko uyu muntu agezwa imbere y’urukiko, byasobanura ikintu kimwe, ko kuri bo batitaye ku byaha ari buze gushinjwa.”

Ngoga yavuze ko nubwo hari ibimenyetso byinshi byari byakusanyijwe bihamya Erlinder ibyaha, icyo Amerika yashakaga icyo gihe “bitewe n’uwo ariwe we” ari uko adakwiriye gufungwa, ndetse ko adakwiriye gukurikiranwa n’ubutabera bw’u Rwanda.

Martin Ngoga (Photo:net)

Ati “Uri ni urugero rugaragara rw’igitero cyagabwe ku bwigenge bw’ubutabera bw’u Rwanda. Gusa, kubera uko byari biteye, by’umwihariko mu bubasha bwanjye nk’ukora mu rwego rw’ubutabera mu Rwanda, nahuye n’abanyapolitiki muri Amerika mbasobanurira impamvu uyu muntu yari afungiye mu Rwanda n’impamvu zo kumuburanisha.”

Ngoga yakomeje avuga ko dosiye ya Paul Rusesabagina ni umusaruro w’imyaka myinshi w’imikoranire mu nzego z’ubutabera hagati y’ibihugu bitandukanye. Mu iperereza, u Rwanda rwakoranye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Burundi, u Bubiligi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ngoga yavuze mu 2010, hari abayobozi bakuru muri FDLR batawe muri yombi i Bujumbura aho bari bagiye gufata amafaranga bohererejwe kuri Western Union.Yari amafaranga yoherejwe na Paul Rusesabagina ari muri Amerika mu Mujyi wa San Antonio muri Leta ya Texas.

Binyuze mu mikoranire y’inzego z’ubutabera, abo bagabo babiri boherejwe mu Rwanda, inyandiko bari bafite zifatwa n’inzego z’u Burundi, nyuma nazo zizishyikiriza u Rwanda mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ati “ Mu iperereza ryimbitse, twaje gutahura ko hari andi bari barohererejwe mbere kuri Western Union i Dar es Salaam muri Tanzania n’i Goma muri RDC. Kandi ayo mafaranga barayakiriye.”

Ngoga yavuze ko yagiye i Washington, asaba ikigo kimwe gitanga ubufasha mu by’amategeko kumusabira ko yahura n’abayobozi bakuru ba FBI, abaha ibimenyetso byose yari afite bijyanye na FDLR.

Ati “Byari ibiganiro byiza hagati yanjye n’abayobozi ba FBI, umunsi ukurikiyeho naje kumenya ko bavumbuye inyandiko z’inshuro 11 amafaranga yoherejwe kuri Western Union, ibintu tutari tuzi. Muri make, bavumbuye ibimenyetso byikubye kabiri ibyo twari dufite.”

Nyuma y’iyo nyandiko ya Ngoga, Rwigema Pierre Clestin umunyapolitiki n’inararibonye muri diplomasi yashimiye mugenzi we Ngoga ashumangira ubwo butumwa , avuga ko ari umusanzu ukomeye mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga.

.

Hon.Dr.Rwigema Pierre Celestin ( Photo:net)

Rwigema ati:”Twishimiye inyandiko yawe yasohotse muri Pan African Review yo ku ya 9 Kanama 2022. Ubutumwa burigisha cyane kuri benshi muri twe. Ibibazo ku miyoborere myiza birasobanuwe neza; ibibazo by’ubucamanza byakemuwe neza no ku bufatanye mpuzamahanga. Imiyoborere Myiza ikubiyemo no kugendera ku mategeko.”

Rwigema Pierre Celesyin yakomeje avuga ko Ubucamanza bwigenga, ari urwego rukwiye rw’amategeko agamije iterambere, kubaha uburenganzira bwa muntu n’ubwisanzure butabogamye.

Ati:”Nkuko wabivuze abifuza guteza imbere imiyoborere myiza mu gihe bivanga mu byemezo by’ubucamanza byigenga ntacyo batwigisha. Ntanumwe wateza imbere imiyoborere myiza mu gihe atesha agaciro imwe mu nkingi z’ingenzi z’ubutegetsi bwiza. Nibyo, birakomeye, ariko turi Igihugu cyigenga, nta gitutu cyo gukuraho ibyemezo by’ubucamanza bwigenga, nta gukandamizwa n’umuyobozi kubera ko ubucamanza bw’u Rwanda bwafashe icyemezo bugafata ibyemezo.”

Uwitonze Captone.

 1,654 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *