Nyamirambo-Cosmos:Amwe mu mangazani acuruza ibiryo bitujuje ubuziranenge ashobora gufunga kubera Simba Supermarket .

Mu rwego rwo kwagura ibikorwa no kwegera abakiliya, Simba Supermarket yafunguye ishami ryaro Nyamirambo-Cosmos mu Mujyi wa Kigali.

Nyamirambo ni ho hantu hambere mu mujyi wa Kigali ushobora gusanga urujya n’uruza rw’abantu batandukanye amasaha 24/24.Niko gace kambere mu Rwanda ushobra gusanga  za restaurents, utubari n’amacumbi ku biciro bya make, cyane ko bimwe biba bitujuje ubusiranenge .N’ubwo wenda bahabeshyera ibintu byinshi ariko ngo Nyamirambo  niho umugabo ashobora gutaha akarya inkoko cyangwa ifi nta posho yasigiye umugore .

Nubwo i Nyamirambo hakorerwa ubucuruzi bunyuranye cyane cyane agatabi ko ku mugongo w’ingona ariko haboneka na za Alimentations zibonekamo amazi ya Sebeya, sosiso na bourette zikozwe mu nyama zitazwi.

Ni muri urwo rwego rero bambwe mu bahacururiza ibiryo n’ibinyobwa binyuranye bavugako kuva Simba supermarket iteyemo bamwe mu baguzi bagabanutse.Cyane cyane ko yo icuruza ibikomoka ku nyama kuri make kandi byujuje nibura ubuziranenge.Ndetse ikorohereza n’abakunzi ba manyinya kugura  inzoga bagatwara n’amavide.

Umwe mu bacuruzi ati:”Aho  Simba iziye , abakiriya baragabanutse, hari byinshi tutagicuruza nk’ibikomoka ku nyama n’imikati.Mu gihe twacunganaga n’abasinzi ngo batadutwara amavide ho bayatwarira ubusa.”

Bamwe mu bakiriya b’imbuto,inyama ,amafi n’ibindi bicuruzwa biribwa babwiye ikinyamakuru Gasabo.net ko batagiye kubera guharara Simba , ko ahubwo basanze hari ibyo baguraga bitujuje ubuziranenge.

Umuturage ati:”Mu byo twaguraga cyane cyane ibijyanye n’ amafunguro  bivugwa ko hano i Nyamirambo bibaba bitujuje ubuziranenge .None niba bavuga ko hari abacuruza brochettes z’imbwa na sosiso zidasonautse wakomeza kubigura !!Ugomba kujya guhahira ahantu heza kugira ngo ubuzima bwaww butagira ingaruka zaterwa n’ibiryo bitujuje ubuziranenge.”

Imibare y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, OMS, igaragaza ko buri mwaka, umuntu 1 mu 10 ku isi agira uburwayi  buturutse ku kurya ibiryo byanduye. Kandi kubera kurya ibiribwa bitujuje ubuzirangenge, abantu barwara indwara zirenga 200 ziterwa no kurya amafunguro arimo virusi, bacterie, n’ibindi binyabutabire bituruka ku miti iba yahawe amatungo cyangwa yashyizwe mu bihingwa.

Rutamu Shabakaka

 816 total views,  3 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *