Kimisagara :Bamwe mu baturage barashinja ubuyobozi gufatanya na Habiyaremye Patric kwenga inzoga z’inkorano zica abantu
Mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kimisagara ,Akagari ka Kimisagara mu Mudugudu w’Ihuriro uzamutse ahitwa National haravugwa uruganda rw’inzoga z’inkorano zica bamwe mu bazimwa kandi ubuyobozi burebera.
Kubera ko iyo nzoga ipfunyikwa mu dupipiri batoragura muri Mpazi nta zina rizwi ifite kuko itujuje ubuziranenge.Bamwe mu bayinywa bavuga ko ibatera umutwe ubwonko bugashyuha kuko ikozwe muri za pakimaya n’ibindi bintu bitazwi .Mbese ngo iri mu rwego rwa bareteta, akayuki, umumanurajipo n’ayandi
Mu makuru gasabo.net yahawe wa Mudugudu Delphine yavuze ko, hengerwa icyayi .
Ati:”Urwo rwengero rumaze igihe, ariko sinavuga ko ari inzoga ahubwo ni ibintu bimeze nk’icyayi kandi abakinywa ntacyo kibatwara.Kuko hari bamwe mu bayobozi bo ku Murenge wa Kimisagara nka ba Bienvenu , inkeragutabara n’abashinzwe isuku bahabyukira bagotomera ra!!”
Izi nzoga ngo zikozwe nabi ku buryo zangiza ubuzima bw’abazinywa
Bamwe mu baturage babwiye ikinyamakuru Gasabo.net ko ubuyobozi buzi ko iyo nzoga ikorerwa muri uwo Mudugudu w’Ihuriro cyane ko hari bamwe mu bayobozi barimo nka ba DASSO bahikatisha buri kanya.
Umwe mu baturage ati :“Nubwo dutanga amakuru ko mu rugo kwa Habiyaremye Patric hengerwa ibiyobyabwenge , kandi ubuyobozi bibizi ntibugire icyo bukora ntitwabura kuvuga ko bafatanyije.Impamvu tubivuga nuko twasanze Habiyaremye yenga inzoga z’inkorano zishobora guteza abaturage ibyago kuko ziba zibira cyane.Aho akorera hari umwanda ukabije, mu biduki n’ibigunguru bisa nabi, ni inzoga zikorwa nabi cyane ku buryo zateza abaturage ikibazo”.
Arongera ati “Impamvu ziba zibira cyane, bazenga saa kumi n’ebyiri saa tatu bakazishyira mu bidomoro bagashyiramo bya birungo bakoresha imigati kandi bagashyiramo twinshi cyane, kugira ngo bihindure isura bagashyiramo n’amatafari n’ibindi bintu bibi. Ibyo bigasaza izo nzoga zikabira cyane, mu masaha abiri bakaba bazaruye, ni uburozi mu bundi”.
Habiyaremye Patric yabwiye Gasabo.net ko, koko izo nzoga azenga , mu rwego rwo kwihangira umurimo.
Ati:”Nibyo koko izo nzoga ndazenga nta cyangombwa cy’ubuziranenge mfite .Maze hafi imyaka irenga 10 mbikora mu rwego rwo kwihangira umurimo nkuko perezida Paul Kagame akangurira abanyarwanda kwihangira umurimo.”
Tumubajije impamvu adashaka amacupa ye bwite yo gupfunyikamo n’ibyangobwa bitangwa n”Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) cyangwa ikigo Gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti (RFDA) ngo nibura akore ibintu biri mu mucyo, yatubwiye ko ibyo bitamutera igihe kuko ari umuntu ukomeye cyane muri iki gihugu , udakorwaho .
Ati:”Murashaka gukangura intare isinziriye, muzambona niba mutanzi , niyo nakora ibitujuje ubuziranenge nta wahagarika bizinesi yanjye kuko ndi mu bantu bakomeye cyane bafite igihagararo n’igitinyiro .”
Nka Journa Gasabo.net twamubwiye ko ntacyo aricyo , atari intare ahubwo ari Nyirahuku yigereranya n’ingwe .
Tuti:”Ayo magambo wivugira shahu yo kwenga ibiziba ukarundamo amatafari na bya pakimaya yakubyarira amazi nk’ibisusa. Cyane ko uziko izo nzoga z’inkorano zizwiho kugira ingaruka mbi ku buzima bw’abazinywa, aho bamwe bibaviramo kumera nk’abataye umutwe, bagakora ibyaha by’urugomo, hakaba n’abagira ingaruka ku mubiri nk’icurama ry’umusatsi n’izindi.’’
Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.
Rutamu Shabakaka
1,230 total views, 4 views today