Nyamagabe: Babiri bakurikiranyweho gukwirakwiza Amayero y’amiganano batawe muri yombi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyamagabe ifatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’ Ubugenzacyaha (RIB), ku itariki ya 16 Gicurasi yafashe abitwa Nkunzimana Dominique w’imyaka 29 y’amavuko na Shumbusho Diocres w’imyaka 32 y’amavuko, nyuma yo gufatanwa amayero y’amiganano 500.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko habanje gufatwa Shumbusho ari nawe watanze amakuru yatumye na Nkunzimana afatwa.

Yagize ati:’’ Shumbusho yaje kuvunjisha amayero 250 kuri Banki ya Kigali ishami rikorera Nyamagabe, abakozi ba Banki batahura ko aya mayero ashaka gutanga ari amiganano. Bahise babimenyesha Ubugenzacyaha na Polisi ahita atabwa muri yombi.’’

CIP Kayigi yakomeje avuga ko gutabwa muri yombi kwe, ariko kwaturutseho amakuru yatumye na Nkunzimana afatwa.

Yavuze ati:’’Amaze gutabwa muri yombi, yavuze ko ayo mayero yayahawe na Nkunzimana ngo ayamuvunjishirize, nawe dutangira kumushakisha, nibwo twaje kumufatira mu kagari ka Kigeme mu murenge wa Gasaka. Tumusatse, nawe tumusangana andi mayero y’amiganano 250 ahita afatwa, ubu bombi bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gasaka mu gihe hagikomeje iperereza.’’

Yanavuze ko mu iperereza riri gukorwa, bari kureba aho aya mayero y’amiganano yaturutse, banareba niba nta yandi mayero cyangwa ubundi bwoko bw’amafaranga y’amiganano ari mu baturage.

Ingingo ya 601 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, iteganya igihano cy’igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7), ku muntu wese ku bw’uburiganya wigana inoti zemewe zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, n’uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo noti azi ko ziganywe.

 1,348 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *