Turi mu cyumweru cyahariwe kuzirikana ku munsi mpuzamahanga wo kwita ku mutima

Tariki ya 18 Nzeli 2025, Dr. Joseph Mucumbitsi, muganga w’abana akaba na muganga w’indwara z’umutima akaba  ahagarariye ihuriro rishinzwe kurwanya indwara zitandura (NCD Alliance), mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze  Stroke ni imwe mu ndwara zikomeye, zibasira kandi zigahitana benshi, niyo mpamvu ugomba kwita cyane ku bimenyetso byayo hakiri kare, ukaba wakwihutira  kujya kwa muganga bitarakomera.

Yavuze ko sroke  ibaho iyo amaraso ajya mu bwonko ahagaze kugenda cyangwa  agize impamvu iyabuza kugenda nk’ibisanzwe.

Ati:”Kudatembera neza kw’amaraso mu bwonko bitera stroke, biba mu buryo 3 bw’ibanze:Ubwoko bwa stroke ni “Ischemic strokes”Ubu nibwo buryo rusange bukunze kuboneka muri benshi.Bukaba buterwa n’ukwifunga cg kugabanuka cyane kw’imijyana y’amaraso mu bwonko, bityo amaraso ahagera akagabanuka, ingiramubiri z’ubwonko zigatangira gupfa.Ubwoko bwa 2 ni Hemorrhagic strokes bukaba  buterwa n’uko imijyana y’amaraso ku bwonko no mu bwonko hagati yaturitse.Naho ubwa 3 bwitwa Transient Ischemic attacks (TIAs).Ubu bwoko bwitwa kandi mini-strokes, butandukanye n’ubwavuzwe haruguru, kuko bwo buterwa no guhagaraga kw’amaraso ajya mu bwonko igihe gito.TIAs ijya gusa na ischemic stroke kuko byose biterwa n’ukwifunga kw’udutsi tujyana amaraso.”

Muri icyo kiganiro Dr.Mucumbitsi Joseph yavuze ko muri iki cyumweru kuva tariki ya 21 kugeza 29 Nzeli 2025  cyahariwe ku munsi mpuzamahanga wo kwita  ku ndwara y’umutima ,tugomba kwirinda kurya ibiribwa bibonekamo  ‘Cholesterol’ mbi nyinshi mu maraso, kuko imara igihe kirekire, igenda izibira imitsi minini izamura amaraso mu bwonko, hakaba igihe havaho akabango kakaziba umutsi umwe mu yigaburira ubwonko, bigatuma hari igice cyabwo kitageramo amaraso..

Dr. Mucumbitsi akomeza avuga ko “indi mpamvu itera stroke ari umuvuduko w’amaraso ushobora gutera guturika kw’imitsi yo mu bwonko.Bikaba byaba byiza abagore cyane cyane n’abagabo babyibushye bagabanyije uwo mubyibuho ”.

Nta bimeyetso simusiga by’iyi ndwara nk’uko Dr. Mucumbitsi abivuga, icyakora hari bitatu byagenderwaho.

Iyo igice kimwe cy’imitsi yo mu maso gifite intege nke nko kubona umunwa uhemetse, ijisho rimwe rikifunga, cyangwa se igice cy’umusaya kikagagara wakoraho ntubyumve, kugobwa ururimi no gushyira amaboko hejuru ukumva ukuboko kumwe ntikubashije kugumayo, ibi bintu iyo ubyibonyeho usabwa kwihutira kujya kwa muganga, ndetse utavuga ngo nzajyayo ejo.

Dr. Mucumbitsi avuga ko byaba byiza mu gihe umuntu yumva atameze neza cyane mu gatuza yajya kwa muganga hakiri kare.

Indwara z’umutima zihitana benshi, abantu barasabwa kwisuzumisha

Ati:”Mu bitaro byitiriwe umwami Faycal hari ibikoresho byavura ufashwe n’umutima hakiri kare, hifashishijwe uburyo bubiri, bitewe n’urwego igezeho n’impamvu yayiteye.Ubwo buryo burimo gutanga umuti wo mu mutsi kugira ngo uzibure cya kibumbe cy’amaraso gishonge ndetse n’iyo umutsi waturitse amaraso akaba menshi hari igihe biba ngombwa ko umuntu abagwa.”

Stroke yakwirindwa?

Dr. Mucumbitsi avuga ko uburyo bwa mbere ari ugukora imyitozo ngororamubiri, kuko bizafasha kwirinda umuvuduko w’amaraso, nk’imwe mu mpamvu z’ingenzi zitera stroke.

Ubwa kabiri ni ukwirinda kunywa itabi no kwegerana n’urinywa, kwirinda kunywa inzoga, kwita ku mirire iboneye no kwirinda kugira ibiro bitajyanye n’indeshyo yawe.

Abantu bafite imyaka guhera kuri 40 basabwa kwisuzumisha buri mwaka bakareba uko ibipimo by’ibi bintu bihagaze.

Umuvuduko w’amaraso, isukari iri mu maraso, cholesterol iri mu maraso, ibiro bigereranywa n’uburebure (BMI). Ubu ni bwo buryo bwonyine bwo kwirinda.

Dr. Mucumbitsi yibutsa ko kwirinda biruta kwivuza.

Ati “Ni byiza kwisuzumisha, ukamenya uko uhagaze kuko Stroke ni indwara yica ndetse iyo udapfuye uramugara, kandi iyo umugaye ntuba ugishoboye kugira icyo wimarira. Iyi ndwara iratungurana ntiteguza haba mu bimenyetso, bifata amasaha make kugira ngo igaragare.”

Indwara z’umutima ni kimwe mu bibazo bihangayikishije Isi kuko Umuryango wita ku ndwara z’Umutima, World Heart Federation, ugaragaza ko impfu ziva kuri izi ndwara ziyongereye ku kigero cya 60% mu myaka 30 ishize, aho zavuye kuri miliyoni zirenga 12 mu 1990 zigera kuri miliyoni 20,5 mu 2021.

Uwitonze Captone

 691 total views,  8 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *