Musanze:Ubucuruzi n’ubugome mu cyo bita bank Lambert ( Urunguze)

Ikibazo cyaza banque Lambert (urunguze) mu karere ka Musanze,kimaze gufata indi ntera , ubuyobozi burebera.Guverineri Gatabazi agihari yari yagicogoje, aho aviriyeho Urunguze cyakajije umurego ku rwego rwo hejuru.None bigeze aho aba kinnyi burwo rusimbi bahigirana kwicana.

Nkuko bivugwa ko Abanyabutare (Huye) bavukana ayisumbuye , abo mu Karere ka Musanze basigaye bavuka bazi gucuruza urunguze ( banke Lambert).

Nkuko bivugwa ngo umuntu arikora agatanga amafaranga yunguka inyungu z’umurengera,akayaha abantu bakazayamarana igihe runaka bakamwungukira,hanyuma nawe akabakorera amasezerano,cyangwa akabaha cheque,ndetse hamwe na hamwe bagwatiriza amasambu,amazu,imodoka…..

Kubera  ko uyafata aba yahujwe n’uyatanga binyuze kuba komisiyoneri,babanza kumwumvisha uburyo byoroshye kuyabona mu gihe cya vuba bakamwereka ko banki zisanzwe kubonamo amafranga binyura mu nzira nyinshi,waba utareba kure bakakugushamo batyo.
Inyungu muri urwo runguze, ziba ziri hagati ya 25% na 30%, buri kwezi akaba ari yo mpamvu hafi ya bose binanirana kwishyurana bikarangira imitungo batanzeho ingwate yegukanwe na nyiri kuguha uwo musaraba ngo ni urunguze.Ubundi  bamwe bagatorongera,abandi bagahigana abandi bagashoka iyi manza kuberako akenshi mu mwandika ko isambu cyangwa inzu ubigurishije gusa ntihakorwe ihererekanya bubasha,aribyo bigira ubutabera igihe kwishyurana byananiranye.

Ikinyamakuru Gasabo cyaganiriye n’abaturage batuye mu mujyi wa Musanze n’abatuye mu Murenge wa Kinigi ariho higanje abantu benshi bacuruza urunguze maze badutangariza ko biteye ubwoba kuko ngo muri iyi minsi harimo kumvikana ubushyamirane bushobora no kuvamo kubura ubuzima kubafashe urunguze.

Umwe ati:”Nko mu murenge wa Kinigi hagaragaye itsinda ry’abantu benshi batije umuntu ingwate zo gutanga urunguze ,nyuma ubwishyu bubuze none banyiri ugutanga urunguze bari muri gahunda yo kuvana imiryango irenga cumi nitanu mu byabo.”

Tukimara kumva ayo makuru byabaye ngombwa ko tubaza abantu batandukanye ko hari abantu bacuruza amafaranga batari banki maze sukubitwemeza bimarayo,ndetse banatwereka nomero zibibanza byafatiriwe nabo bacuruzi burunguze,na nubu bikaba byatangiye gutera imidugararo mubaturage.

Mu bindi babashije kutwemeza nuko abacuruza ayo mafaranga muri ubwo buryo bazwi , bakaba baba mu mujyi wa Musanze  ngo ni abacuruzi bakomeye mu mangazini, abandi bacururriza mu nzu izwi nka COICO.Hari abakozi ba leta ndetse ngo haba harimo n’umwe ushinzwe umutekano muri COICO, ngo bacuruza bamuha .Abandi ni ababahuza(abakomisiyoneri).Urutonde rw’abo bose tuzarubagezaho mu minsi iri mbere kuko abaturage baduhaye  impapuro zishyira igitutu ku bagwatirije ibyangombwa byabo mu bacuruza  bw’urunguze ngo bave muri iyo mitungo.Biteye ubwoba.
Mu bacuruzi b’urunguze  twavuganye ntanumwe ubyemera bose babihungira kure,ndetse n’abakomisiyoneri bose bararahira bakirenga ko ibyo bintu ntabyo bazi.

Twavuganye n’umuryango wakozweho n’urunguze,kuri terephone igendanwa mu maganya menshi umuturage witwa Nshimiyimana Emmanuel,utuye mu karere ka Musanze, umurenge wa Kinigi akagari ka Nyabigoma umudugudu wa Mitobo,atubwira ibyamubayeho nyuma yo kugwatiriza imitungo ye yose mu urunguze none abamuhaye ayo mafaranga yunguka 30%, bakaba barimo gusabako bayegurirwa.
Abaturage bakaba basaba ko ubuyobozi bwahuza imbaraga bugashakira iki kibazo igisubizo mu maguru mashya kuko hari abaturage bagiye kumeneshwa mu byabo vubaha nkuko bigaragara mw’ibaruwa bandikiye inzego zitandukanye zikorera muntara yamajyarugiru.

Ese ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga iki ku Urunguze?

Andrew Rucyahana, visi meya w’Akarere ka Musanze ushinzwe ubukungu yatangarije ikinyamakuru Gasabo ko iki kibazo bakizi bagiye kugifatira ingamba zikakaye.

Ati:”Uzaze tukwereke ingamba twagifatiye kandi twizera ko bizatanga umuti.”

 789 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *