Imvura y’igihembwe cy’ihinga cy’umuhindo cya 2026 A ikomeje kubura

Kubera igihembwe cy’ihinga cy’Umuhindo cya 2026A cyatangiranye n’ukwezi kwa Nzeri 2025, bamwe mu bahinzi bo mu Turere tumwe two mu Rwanda bavuga ko mimvura itagwiriye ku gihe.Ahakunze kugwa imvura ni mu misozi miremire mu Turere twa:Nyamasheke, Karongi ,Rubavu , Nyabihu, Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba .Musanze na Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru .Mu tundi turere dusigaye imvura ni imbonekarimwe.Ibyo byose bikaba bijyanye n’imihindagurikire y’ikirerere.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) irashimira abahinzi n’aborozi imbaraga bakomeje gushyira mu bikorwa by’iki gihembwe ndetse banahangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe nk’uko byagaragaye mu bihembwe bishize.

Mu rwego rwo kongera umusaruro hashyirwa ingufu mu kubyaza umusaruro ibyanya bishobora gutanga umusaruro mwinshi w’ibihingwa (Consolidated Food Basket Sites-FoBaSi) bijyanye na gahunda yo guhuza imikoreshereze y’ubutaka no kubyaza umusaruro amaterasi, ibyanya byuhirwa, ndetse n’ibishanga, MINAGRI irasaba ubufatanye abahinzi n’aborozi, inzego z’ibanze, n’abandi bafatanyabikorwa bose mu iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu gushyira mu bikorwa ingamba zikurikira:Guhinga ubutaka bwose bushobora guhingwa ntihagire ubutaka busigara budahinzwe haba i musozi, mu bishanga no mu nkuka zabyo, mu duhaga, no mu mibande; Gutera kare kugirango ibihingwa bizabashe kubona amazi ahagije y’imvura y’umuhindo;Mu bice bigira imvura nke, ni uguhinga amoko y’ibihingwa yera vuba (ibishyimbo bigufi, ibijumba, imboga n’ibindi); ayihanganira izuba nk’imyumbati n’urutoki no gutegura ibikoresho bizifashishwa mu mirimo yo kuhira imyaka;Gukoresha inyongeramusaruro zihagije (imbuto z’indobanure, ifumbire mvaruganda, imborera, ishwagara) ku bihingwa ngandurarugo n’ibyoherezwa mu mahanga nk’icyayi n’ikawa.

Kurwanya isuri mu mirima, gutera ubwatsi bufata ubutaka n’ibiti ndumburabutaka n’iby’imbuto ziribwa ku miringoti no mu nkengero z’imirima, kandi hasiburwa imigende y’amazi mu bishanga;Gutera ingemwe zisimbura izishaje mu cyayi no mu ikawa no kongera ubuso bwabyo.Kurwanya indwara n’ibyonnyi byagaragara kugirango bitazagabanya umusaruro;Kwitegura hakiri kare uburyo bwo kuzafata neza umusaruro (kuwumisha, kuwubika no kuwushakira amasoko). Abahinzi n’aborozi barashishikarizwa kugirana amasezerano n’abaguzi hakiri kare.Gukingira amatungo indwara zikunze kuyibasira muri iki gihe;Kwitabira gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo (Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi)

Gukoresha amakipe yihariye y’ubugenzuzi (Comand Posts) yo ku rwego rw’Akarere n’Imirenge mu gukurikirana ibikorwa by’igihembwe cy’ihinga.

Uwitonze Captone

 717 total views,  5 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *