Benshi mu Banyarwanda bifuza ko urukingo rwa SIDA rubageraho vuba
Nyuma y’aho Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC gitangaje ko cyatangije gahunda yo gutanga umuti wa Cabotegravir (CAB-LA) ufasha gukumira ubwandu bushya bwa SIDA, bamwe mu Banyarwanda baganiriye n’ikinyamakuru Gasabo.net bavuga ko bakeneye urukingo rw’indwara ya SIDA byihise , kuko iki cyorezo kibahangayikishije .
Abashakashatsi bagaragaje ko igerageza ry’urukingo rw’agakoko gatera SIDA umuntu aterwa rugakangura uturemangingo dushinzwe ubudahangarwa bw’umubiri, rukatwongerera ubushobozi bwo gukora abasirikare barwanya aka gakoko, ryatanze icyizere.
Iri gerageza ryakorewe mu bihugu birimo n’u Rwanda.Dose ya mbere y’urukingo iterwa umuntu igamije gukangura uturemangingo [B Cells] dushinzwe gukora abasirikare barinda umubiri, mu gihe izindi nkingo zizafasha utwo turemangingo kwiyubakamo ubushobozi bwo kumenya ko agakoko gatera SIDA kinjiye mu mubiri no kugakumira.
Umwarimu muri Kaminuza y’Ubuvuzi ya Amserdam, Rogier Sanders, uri mu bakoze igenzura ku igerageza ry’uru rukingo yavuze ko “mu bakoreweho igerageza bose twabonye hubakwa ubudahangarwa bw’umubiri bitwereka ko turi mu nzira nziza.”
Yahamije ko basanze hashobora gukoreshwa urukingo rwibanda ku turemangingo twihariye tugahabwa inshingano yo gukora abasirikare b’umubiri barwanya udukoko twawuteye.
Hari ubundi bushakashatsi bwakoresheje ikoranabuhanga rya mRNA, rifasha umubiri kubaka ubudahangarwa bugizwe n’abasirikare barwanya agakoko kakingiwe, ariko bamwe mu bakoreweho igerageza ngo byabagizeho ingaruka ku ruhu.
Gusa abatangaje ubu bushakashatsi bemeza ko ikoranabuhanga rya mRNA ryatuma ikorwa ry’urukingo ryihuta.
Reuters yanditse ko igerageza ry’uru rukingo ryakorewe muri Amerika, mu Rwanda no muri Afurika y’Epfo.
Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima rigaraga ko ku Isi abantu miliyoni 39,9 bari bafite ubwandu bwa SIDA mu 2023, muri bo 65% bakaba abo muri Afurika.
Urukingo rwubakira umubiri ubudahangarwa binyuze mu turemangingo ntirwari rwarigeze rugeragezwa muri Afurika ariko ngo byagaragaye ko rwatanga umusaruro haba ku baturage ba Amerika n’abo muri Afurika.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza uburyo bwo kwirinda Virusi itera Sida, yerekana ko Abanyarwanda 1,111,600 bipimishije virusi itera SIDA ku bushake mu mwaka wa 2023.Muri abo barimo ab’igitsinagore 681,934 n’ab’igitsinagabo 429, 666.
Mu Rwanda ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya SIDA wabereye mu Karere ka Rubavu mu 2024 , inzego z’ubuzima zatangaje ko mu bantu ijana bapfa ku munsi barindwi muri bo bapfa bazize virusi itera SIDA, ndetse ko abantu icyenda mu Rwanda ku munsi bandura virusi itera SIDA.
Mu mwaka wose, imibare yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) ishimangira ko mu mwaka umwe abantu barenga 3200 bandura virusi itera SIDA, bakaba biganjemo urubyiruko.
Iyo mibare kandi ishimangira ko kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abantu basaga 230.000 bafite virusi itera SIDA, muri abo ababizi ni 96% , 98% muri abo bazi ko banduye bafata neza imiti igabanya ubukana.
Uwitonze Captone
381 total views, 1 views today