Croix Rouge y’u Rwanda ikataje mu iterambere no gufasha abatishoboye ikabonera ho kunenga abayisebya .

 

Mu gihe cya Guma mu rugo Croix-Rouge Rwanda yafashije abababaye kurusha abandi( Photo:Gasabo)

Umuryango utabara imbabare Croix Rouge y’u Rwanda ukomeje kwesa imihigo imibereho y’abo yahaye ubufasha irushaho kuba myiza nubwo hari abantu bamwe bayisebya kandi ibyo bavuga nta shingiro bifite.

Nkuko bitangazwa  na Mazimpaka Emmanuel ushinzwe ibikorwa by’itumanaho,gushaka ubushobozi no gutsura umubano  muri Croix Rouge y’u Rwanda ngo  Croix-Rouge y’u Rwanda  igizwe  n’inzego nyinshi zirimo : Komite Nyobozi , Ubunyamabanga Bukuru  bugizwe n’Abayobozi b’Amashami (departments 5 ) zibarizwamo abakozi batandukanye ari abakorera ku Cyicaro Gikuru no mu Turere . Croix Rouge y’u Rwanda kandi kugira ngo igere ku bikorwa byayo by’ubutabazi yifashisha   Abakorerabushake ifite  kuva ku rwego rw’Igihugu kugera mu Midugudu bagera kuri 62.000 n’Abanyamuryango bayo ubu  bagera ku bihumbi 100 .

Mazimpaka Emmanuel  akomeza avuga  ati:”Bitewe n’icyorezo cya Covid-19 cyugarije isi  bikaba byaratumye ubukungu buhungabana , inkunga zimwe na zimwe zikagabanuka, imwe mu mishanga ibyara inyungu yarahagaze bityo amafaranga aragabanuka,  ibi byatumye Komite Nyobozi ya Croix Rouge y’u Rwanda ihuza zimwe mu nzego z’imirimo bityo bamwe mu bakozi bimurirwa ahandi, abandi  batakaza imyanya  ariko bahabwa ibyo amategeko abateganyiriza .

Ni muri urwo rwego bamwe mu batakaje akazi aho kwihangana bahisemo  kugenda bavuga nabi Ubuyobozi bagamije gusenya kandi nyamara ibikorwa Croix Rouge ikora nk’Umufasha wa Leta byivugira mu kugoboka abababaye cyane kurusha abandi  bakarushaho kugira imibereho myiza  no kwivana  mu bukene .”

Mazimpaka Emmanuel avuga ko  hari byinshi uyu muryango wagezeho . Ingero za bimwe mu bikorwa byagezweho mu mwaka wa 2020-2021:

Kuva  ubwo icyorezo cya Covid-19 cyageze mu Rwanda hakaba gahunda ya guma mu rugo Croix Rouge y’u Rwanda yatanze ibiribwa ku miryango isaga 81.000 mu Turere dutandukanye tw’Igihugu  ,  hakorwa Ubukangurambaga mu Mirenge yose y’Igihugu  uko ari 416 abaturage bakangurirwa kwirinda iki cyorezo.

Mazimpaka Emmanuel

Perezida wa Croix-Rouge Rwanda, Dr. Bwito Paul,atanga ibiryo (Photo:net)

Mu rwego rwo kwirinda , gukumira ibiza no kubungabunga ibidukikije  Croix Rouge y’u Rwanda yateye  amashyamba mu Turere dutandukanye nko mu Karere ka Gatsibo mu nkengero z’inkambi ya Nyabiheke , mu Karere ka Gisagara …, Croix Rouge y’u Rwanda yagiye igoboka     abaturage bahuye  n’ingaruka z’ibiza nko mu Turere twa Ngororero , Nyabihu ,Gakenke , Rubavu …  itanga  amabati , ibiribwa n’ibindi bikoresho byo mu ngo mu bufatanye na Minisiteri y’Ubutabazi .

Mu rwego rwo gusigasira ubuzima bw’abarwayi bavanwa mu Bigo Nderabuzima  bajyanwa mu Bitaro Croix Rouge y’u Rwanda yatanze Ambulance 2 imwe ku Bitaro bya Kibirizi mu Karere ka Gisagara  indi mu Bitaro bya Nyamata mu Karere ka Bugesera , hakaba hari n’izindi Ambulance Croix Rouge ifite ku Cyicaro Gikuru ku Kacyiru zikoreshwa mu butabazi  butandukanye  , Croix Rouge y’u Rwanda ikaba ifite intego yo kwagura  ibikorwa muri uru rwego rwo gukoresha ambulances .

Croix Rouge y’u Rwanda  yagejeje  amazi meza mu baturage bo mu Turere dutandukanye harimo Uturere twa  Rutsiro mu Murenge wa Murunda  , Akarere ka Karongi mu Murenge wa Bwishyura no mu Murenge wa Rubengera

Croix-Rouge  yubatse ivomo  ku kigo cy’amashuri cya Gatoki, mu Karere ka Rutsiro i Murunda (Photo:Gasabo)

Kuremera  abaturage bahabwa  inka n’amatungo magufi nabo bakoroza abandi ( Livestock distribution and rotation ) . Binyuze mu mushinga wa  Resilience Communautaire, Croix Rouge Rwanda ifite ibikorwa mu Turere twa  Nyamasheke ,  Rutsiro ,  Karongi, Nyabihu n’ahandi .Ni muri urwo rwego  Croix-Rouge Rwanda  yashyizeho  mu Rwanda hose , gahunda y’agasozi ndatwa  ( Promotion of   model  village towards community resilience )  mu Turere twose  aho abaturage bakangurirwa kubaka uturima tw’igikoni  kugira ngo abaturage bagire imirire myiza barya imbuto n’imboga , ibikorwa by’isuku n’isukura , kubaka ubwiherero , gukangurira abaturage  kwibumbira mu matsinda yo kubitsa no kuzigama .

Croix-Rouge Rwanda yatanze inka mu Kagali ka Nyarupfubire mu Murenge wa Rwimiyaga , Akarere ka Nyagatare( Photo:Igihe)

Ikindi  Croix-Rouge y’u Rwanda yafashije abaturage basigajwe inyuma n’amateka  babaga muri Pariki y’Ibirunga  ubu bakaba baturanye n’abandi  baturage mu Turere twa Musanze , Gicumbi na Burera . Bubakiwe amazu, bagurirwa  imirima yo guhinga , bagurirwa amatungo , bahabwa  ibikoresho bitandukanye byo  mu ngo,Abana babo bafashwa mu kwiga imyuga kugira ngo bazagire icyo bimarira bihangira imirimo.Hakaba ndetse n’abarangije amashuri makuru na  Kaminuza  .Croix-Rouge Rwanda yafashije impunzi zo mu nkambi ya Mahama na Nyabiheke  ndetse n’abaturage baturiye izo nkambi mu Ntara y’Iburasirazuba. Bahawe ibikoresho bitandukanye by’ibanze bagurirwa imirima barahinga barorora …

Mu rwego rwo kurushaho kwishakamo ubushobozi bwo gufasha abaturage  bababaye kurusha abandi   Croix-Rouge Rwanda yubatse   ibikorwa ku biro bikuru byayo  ku Kacyiru  hari ikigo kirimo amacumbi na restaurant byakira abantu hafi 600, ibyumba by’inama , ubusitani buberamo ubukwe  n’ibindi . Croix Rouge y’u Rwanda ifite  Guest  House mu Karere ka Nyanza ,   iri kubaka Guest-House y’ikitegererezo mu Karere ka Karongi ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu n’ibindi

Ubuyobozi  bwa Croix Rouge y’u Rwanda  n’Abaterankunga bayo , bashimishwa no kubona hari impinduka  zigaragara  mu mibereho  y’abaturage  bukaboneraho  gusaba buri wese  gukumira uwashaka gusubiza inyuma ibyo wagezeho ”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *